AmakuruImyidagaduro

Kigali: Urubyiruko Ruravuga Imyato Paul Kagame Kubera Ibyiza Amaze Kurugezaho

Benshi mubazi I nyamirambo bakunze kuvuga ko ariyo kapitali (Capital) y’umujyi wa Kigali hakaba arinaho hantu usanga urubyiruko rw’inshi mu bijyanye n’imyidagaduro ndetse no gusa neza.

Ubwo Perezida Paul Kagame yajyaga kwiyamamariza kuri stade ya Kigali Pele, benshi mubatanze ibyishimo harimo runo rubyiruko rwiganje hano inyamirambo, ntibagarukiye aho gusa ahubwo banashimiye byimazeyo umukuru w’Igihugu akaba n’umukandida wa FPR Inkotanyi, kubera ibikorwaremezo mu bijyanye n’imyidagaduro amaze kugeza kubanyarwanda muri rusange.

Nathalie Munyampenda uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko Siporo igenda ihindura Kigali.

Ati “Dufite Pelé Stadium, Club Rafiki aho urubyiruko rukinira Basketball ariko mwatuzaniye BK Arena, umwaka utaha hazaza Shampiyona y’Isi y’Amagare, ntabwo bisanzwe kuko ni ubwa mbere iyo shampiyona izaba ibereye muri Afurika.”

Yakomeje agira ati “Iyo mwazanye izo shampiyona haza abashyitsi bakazana amadovize, urubyiruko rukabona akazi.”

Dr Utumatwishima Abdallah usanzwe ari Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yashimiye Perezida Kagame uburyo yateje imbere ibijyanye n’ubuvuzi, by’umwihariko muri Nyarugenge.

Ati “Ibitaro bya Nyarugenge ni ibitaro bishya byubatswe mu myaka irindwi ishize. Ni byo twoherezagaho abarwayi mu bihe bya Covid-19, abantu benshi bahaboneye ubuzima.”

“Covid-19 byari ibyago Isi yose yagize ariko muri RPF ibyago tubikuramo ibisubizo. Muri Covid-19 inkingo zari zabuze, Isi ikadusagurira abandi bakazibura ariko mwadushakiye inkingo nziza cyane.”

Yongeyeho ati “Ibyo kutugenera inkingo nk’Abanyafurika tugasabiriza ntabwo bizongera, tugiye kubaka uruganda rwacu.”

Dr Utumwatwishima yakomeje agira ati “Natuye i Kigali bwa mbere nkimara kugera kuri ’Yellow Paper’. Nari naranyuzwe n’icyo nabaye cyo. Narokotse intambara z’abacengezi, muratwigisha niga ubuganga mba dogiteri, mba umuyobozi w’ibitaro numvaga birangiye. Natuye i Kigali mbaye Minisitiri.”

Yongeyeho ati “Turi urubyiruko ruzi neza amateka y’u Rwanda, tuzi aho twavuye n’aho tujya. Iyo batubwiye gutora, twumva icyo bisobanuye. Ni ugukomeza aho mutugejeje. Turi abantu batazazana ubutesi. Tuzarwana urugamba, dukore akazi neza ku buryo namwe muzaryama mugasinzira nyakubahwa Chairman.”

Bamwe mu bahanzi b’ibyamamare basurukije abarimo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu mbyino gakondo

Jules Sentore, Ruti Joël na Andy Bumuntu bari kumwe n’abandi babyinnyi, babyinnye “Uwangabiye” ya Lionel Sentore.

Ivomo: Igihe.com

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *