AmakuruMuri AfurikaUbuzima

Kigali: Inama y’Abaministri b’Ubuzima mu Kongera Ireme ry’Ubuvuzi no Guteza Imbere Inkingo Zikora Ku Bantu Bose

Inama y’Abaminisitiri b’Ubuzima ku rwego mpuzamahanga yatangiye i Kigali ku itariki ya 4-5 Ukuboza 2024.

Iyi nama yitezwemo kuganira ku iterambere ry’ubuvuzi, ikorwa ry’inkingo mu buryo burabye, no kwitegura guhanagana n’ ibyoreza bigenda byaduka ku isi.

Iyi nama yateguwe na Informa Markets ifatanyije na minisiteri y’ubuzima mu Rwanda.

U Rwanda nk’igihugu kibaye Icyambere mu kwakira iyi nama, bajya guhitamo bagendeye kubikorwa by’indashyikirwa mu rwego rw’ubuzima u Rwanda rwagezeho, cyane cyane  mu gukumira ibyorezo no kubishya urugero nka COVID-19 na Mpox, n’ibindi.

Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima, yashimangiye ko ubuzima ari uburenganzira bwa muntu kandi ko ari ishoramari mu iterambere ry’igihugu.

Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima

Muriyi nama kandi hagarutswe ku kamaro ko gukorera hamwe mu gukora inkingo mu bihugu bya Afurika no gushyiraho ubufatanye mu gutahura ibibazo by’ubuzima no kubirwanya. Dr. Mazyanga Lucy Mazaba wo muri CDC yibukije ibihugu bya Afurika ko ari ngombwa kugira ubushobozi bwo gukora inkingo no gukumira ibibazo vuba.

U Rwanda rukomeje kuba intangarugero mu guhanga udushya mu buvuzi, kandi arinako gahunda yarwo yo gukoresha ikoranabuhanga n’ubufatanye hagati y’ibihugu ikomeza gutera imbere  no gushyiraho ireme ry’ubuzima ku rwego rw’isi.

Umwanditsi: Imena

Loading