AmakuruUbukungu

Kigali hafunguwe imurikagurisha mpuzamahanga rya 28, rigaragaza iterambere ry’ibikorerwa mu Rwanda

Tariki ya 29 Nyakanga 2025, mu Karere ka Kicukiro, hatangijwe  imurikagurisha mpuzamahanga rya 28 ribera i Kigali,  ku 5 Kanama  nibwo  rya fungu we ku Mugaragaro ,rya tegu we ku bufatanye bw’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) na Leta y’u Rwanda. Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye, abashoramari b’imbere mu gihugu n’abaturutse mu bihugu byo hirya no honor ku isi.

Intego nyamukuru y’iri murikagurisha ni guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), gukangurira abikorera kongera ubuziranenge no kwagura amasoko. PSF yavuze ko iri murikagurisha ari umwanya mwiza wo guhuza abikorera, bagasangira ubumenyi n’amahirwe 

Imiryango murikagurisha yafunguwe ku giciro gito ku bana, bari munsi y’imyaka5 ntago bishyuzwa abari hejuru yayo ni,1000 Frw no kubakuru), hagamijwe gufasha buri wese kwitabira. Hanateguwe ahantu ho kwidagadurira, cyane cyane ku rubyiruko n’abana bari mu biruhuko.

Munyemana Albert umunyabugeni umaze imyaka irenga 40 abikora, umunsi ku munsi Avuga ko iri murika gurisha rya mushimishije mubihe byose amaze aryitabira,aho yagize Ati.”Ndashimira cyane Urubyiruko Ruri Mubugeni kuko rwinshi rufite Impano Ariko kenshi ntago bayaguraga bahoraga muri bimwe none kurubu mubona  bahinduye iminota.”

Munyemana Albert, umunyabugeni

Akomeze yerekana ko Ubuhini arikintu kiza kandi ko gitinga nyiracyo ndetse n’imiryango bakomokamo

Ikindi nuko Urubyiruko rwatangiye narwo gukora kubisigarira bikomoka ku biti , akaba abo Ako mugihe azaba atagishoboye gutanga Umusanzu hari abazasigara mu kazi yabatoje.

Masabo Jean Paul ushinzwe kwamamaza muri iyi sosiyete, EV -Automobile yashimangiye umwihariko wabo ku isoko ry’imodoka mu Rwanda Ati: “Mu Rwanda hari ubwoko butandukanye bw’imodoka, ariko twe umwihariko ni uko ari twe sosiyete yonyine ifite imodoka z’amashanyarazi zikunzwe kandi Itangiza ikirere zitumizwa mu Bushinwa.”

Masabo Jean Paul ushinzwe kwamamaza muri iyi sosiyete

EV-AUTOMOBILE Ltd, ni umwanya wo kwerekana ko ejo hazaza h’ubwikorezi atari amashanyarazi gusa ahubwo ko bishoboka ku banyarwanda gutwa Imodoka zose we

Jeanne Francoise MUBILIGI; “Chairperson” w’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera yashimiye cyane abitabiriye igikorwa anasobanura ku buryo burambuye abaje kumurika ibikorwa byabo.

Jeanne Francoise MUBILIGI; “Chairperson” w’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera PSF

Yagize Ati”.Kuri iyi nshuro ya 28, imurikagurisha ryitabiriwe n’abamurikabikorwa 475, muri bo harimo 378 basanzwe bakorera mu Rwanda naho abanyamahanga ni 97. Muri iri murikagurisha harimo udushya twinshi, twavuga nk’urubyiruko rufite ibihangano byo mu biti biryoheye amaso kubahageze  harimo kandi imodoka zikoresha amashanyarazi n’ibindi kubazifuza kuzihura babagabanyirije ku giciro gito.”

Arakomeza Agira Ati: “Ku itariki ya 14 Kanama 2025 hazabaho igikorwa cyo guhemba umumurikabikorwa uzaba yarahize abandi habeho no gusabana tuvuga ibyaranze icyo gikorwa.

Iri murikagurisha riri mu rwego rwo gukomeza guha icyerekezo ubukungu bw’u Rwanda, binyuze mu guhanga udushya no gushyigikira imishinga y’abikorera bato n’abaciriritse.

By:Florence Uwamaliya 

Loading