AmakuruUncategorized

Kigali: Abakekwaho ubujura bafashwe ndetse n’ibyibwe biragaruzwa

Mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2017, Igipolisi cy'u Rwanda kubufatanye n'izindi nzego  z'umutekano mu mukwabu bakoze  bataye muri yombi abakekwaho ubujura,ndetse bafata ibikoresho  birimo iby’ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye.

Ibyo bikoresho byafatiwe mu Murenge wa Kimirongo uri mu Karere ka Gasabo no mu Murenge wa Nyarugenge wo mu Karere ka Nyarugenge.

Mu byafashwe harimo mudasobwa ebyiri zigendanwa (Laptops), Inyakiramashusho zigezweho zizwi nka Flat Screens ebyiri , Telefone zigezweho zizwi nka smartphones, n’ibindi bikoresho bihenze byo mu nzu; hagati aho abantu 14 bakaba nabo bafashwe bakekwaho kugira uruhare muri ubu bujura.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yavuze ko iyi mikwabu yakozwe hagendewe ku makuru yari yizewe yatanzwe na bamwe mu baturage bari bagejeje ibibazo ibirego  kuri Polisi bataka ko bibwe.

Yavuze ati “Ibikoresho bimwe na bimwe byafatiwe mu nzu zituwemo, ibindi bifatirwa ku masoko atemewe aho byari byagiye kugurishirizwa, ndetse na bamwe mu bakekwaho ubu bujura bakaba ariho bafatiwe.”

Yakomeje avuga ati “Bamwe muri ba nyiri ibi bikoresho twafashe bamenyekanye, turashimira abaturage bakomeje gufata umutekano nk’imwe mu nshingano zabo, ari nabo baduha amakuru y’ibikorwa by’aba bagizi ba nabi, akanatuma ababyishoramo bafatwa.”

SP Hitayezu yavuze kandi ati “Twamaze kumenya ko ubujura nk’ubu cyane cyane ubw’ibikoresho by’ikoranabuhanga ababukora baba babifitiye isoko, cyangwa bafite umuntu wabijeje ko azabibagurishiriza ku masoko atemewe. Niyo mpamvu twafashe umwanzuro wo kumenya amasoko nk’aya, tukaba ariho tugiye kwerekeza imikwabu yacu.”

Yakomeje asaba abaturage kwirinda kugurira ibikoresho mu masoko atemewe, kugirango birinde kuba bafatwa nk’abafatanyacyaha, cyangwa igihe ibi bikoresho hari umuntu uvuze ko ari ibye, bakaba batabona ibyangombwa byerekana ko ari ibyabo, kuko nta nyemezabuguzi aho babiguze baba babahaye.

Kuri iyi ngingo yavuze ati “Niba uguze igikoresho, aho ukiguze bagomba kuguha inyemezabuguzi, kandi nawe wakigeza mu rugo ugashyiraho ikimenyetso, kandi igihe kibwe ugahita ubimenyesha Polisi ikwegereye. Ibi bimenyetso tubyitaho iyo dusuzuma nyir’igikoresho.”

Mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda yari yaratahuye muri Kigali televiziyo 106, zirimo 65 za flat screens, mudasobwa 87 na telephone zigezweho 129. Ibyinshi muri ibi bikoresho bikaba byarasubijwe ba nyirabyo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *