Kenya: Umuyobozi ushinzwe amatora yishwe
Polisi ya Kenya yemeje ko umukozi wa Komisiyo y’amatora waherukaga kuburirwa iregero, Daniel Musyoka, yasanzwe mu ishyamba yapfuye.
Inzego zishinzwe umutekano muri Kenya zimaze iminsi zishakisha uyu mukozi, waburiwe irengero ku wa Kane tariki 11 Kanama 2022. Yari akuriye amatora muri Embakasi East.
Musyoka ngo yavuye iwe ahagana saa tatu mu gitondo, aherekejwe n’umurinzi we nk’ibisanzwe, ajya ku biro by’itora muri East African School of Aviation.
Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora muri Kenya, Wafula Chebukati yaje gutangaza ati “Uwo muyobozi yaje kujya ku ruhande gato ahagana 9.45 ngo avugire kuri telefoni, ariko ntiyongeye kugaruka ku biro by’itora.”
Umuryango w’uyu mugabo na Komisiyo y’amatora, bavuga ko bari mu gihirahiro kubera ibura rya Musyoka wari ufite imyaka 53.
Kuri uyu wa Mbere Polisi yo mu gace ka Loitoktok muri Kajiado, yemeje ko yabonye umurambo byaje kwemeza ko “ko ari uwa Daniel Mbolu Musyoka.”
Umuyobozi wa Polisi ya Loitoktok, Kipruto Ruto, yavuze ko byaje kwemezwa na bashiki be Mary Mwikali na Ann Mboya, nyuma y’iminsi itanu bamushakisha.
Yakomeje ati “Biragaragara ko nyakwigendera yiciwe ahandi hantu, umurambo ukaza kujugunywa mu kibaya. Umubiri we ufite ibikomere bigaragaza ko yakorewe iyicarubozo mbere yo kwicwa. Agomba kuba yarapfanye uburibwe bukabije.”
Ntabwo ababigizemo uruhare baramenyekana.
Abonetse mu gihe ibyavuye mu matora byamaze gutangazwa, aho William Ruto ari we perezida watowe, atsinze Raila Odinga wamukurikiye mu majwi.
Daniel Musyoka yasanzwe yapfuye