Kenya: Perezida Ruto yirukanye Guverinoma hafi ya yose
Perezida w’Igihugu cya Kenya, Dr William Samoei Ruto yirukanye abagize Guverinoma hafi ya bose.
Ni icyemezo yafashe kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024, akaba yagitangaje ubwo yagezaga ijambo ku baturage ba Kenya, mu masaha ya nyuma ya saa sita.
Perezida Ruto, yavuze ko icyo cyemezo yafashe nta cyo kiza guhungabanyaho Guverinoma ndetse akaba yatangaje ko hasigaramo Visi Perezida we, Rigathi Gachagua, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi.
Ruto yavuze ko yafashe icyemezo cyo gusesa iyo Guverinoma yagitekerejeho abishingiye ku byo abaturage bari bamaze igihe bamugaragariza kandi akaba yagifashe yisunze amategeko ya Repubulika ya Kenya.
Ati: “Icyemezo cyafashwe hashingiwe ku byo abaturage ba Kenya bagaragaje, n’ibyo bavuga na nyuma yo gusuzuma umusaruro wa Guverinoma, ibyo yagezeho n’ibibazo byayigaragayemo.”
Ruto afashe iki cyemezo nyuma yo kotswa igitutu n’urubyiruko rwiyise GenZ bamusabye kenshi ko yakora impinduka muri Guverinoma bashinjaga kurya ruswa.
Yavuze ko mu gihe hatarashyirwaho Guverinoma nshya, abanyamabanga ba Leta ari bo baba bayoboye za Minisiteri.
Urubyiruko ruri mu itsinda rya GenZ muri Kenya rumaze igihe rwigaragambya ruvuga ko rutishimiye imikorere ya Guverinoma ndetse rukayishinja kuba yarananiwe inshingano bagasaba Ruto kuyihindura bitaba ibyo na we akegura.
Iyo myigaragambyo yahuje ibihumbi by’urubyiruko birara mu mihanda ya Kenya bituma Polisi y’icyo gihugu ikoresha imbaraga zikomeye kugira ngo ibatatanye.
Abagera kuri 40 baguye muri iyo myigaragambyo mu gihe abarenga 300 bafunzwe.