AmakuruPolitikiUbureziUbuzimaUncategorized

Karongi:Covide-19 yabaye intandaro yo guterwa inda zitateganijwe kubakiri bato

Muri ibi bihe  u Rwanda ndetse n’Isi muri rusange biri m’urugamba rwo kurwanya  icyorezo cya Covid-19  ndetse no guhangana n’ingaruka zacyo , hari byinshi mubibazo  bigenda byigaragaza bitewe ahanini no kuba hari byinshi mu  bikorwa byahagaritswe hashingiwe ku ngamba zafashwe hagamijwe guhagarika ikwirakwira ry’icyorezo , ku ikubitiro ihagarikwa ry’amashuli rikaba riri kuba intandaro yo gutwara inda zitateganijwe  ku bana b’abakobwa bakiri bato.

Mu karere ka Karongi , Umurenge wa Murundi , Akagari ka Bukiro  Umudugudu wa Munzaga , habarurwa  abangavu  25 bafite imyaka kuva kuri 18 kugera  kuri  20 batewe inda zitateganyijwe , naho abo mu kigero cyo kuva ku myaka 14 kugera kuri 18 , abagera kuri 35 nabo batewe inda zitateganijwe , iri zamuka ry’imibare y’aba bana batewe inda rikaba ryaragaragaye muri ibi bihe bya Covid-19 nkuko byemezwa n’umuyobozi w’umudugudu Karangwa Sylvestre.

Gaudence  Uwase (Amazina yahinduwe) uri mu bana b’abakobwa batewe inda , avuga ko kuba amashuli yarahagaze mu bihe bya Covid-19 byababereye imbogamizi cyane bikaba n’intandaro yo kurangazwa na byinshi birimo  n’ibishuko byagiye bibakururira mu ngorane zinyuranye ,  zirimo no gutwara inda zitateganijwe.

Uyu mwana watewe inda na mugenzi we w’umuhungu ufite imyaka 18 baniganaga ku kigo cy’ishuli kimwe  bakaba banaturanye , bivugwa ko uwo muhungu  yahise ahungishirizwa kure mu rwego rwo kwirinda ko havuka amakimbirane hagati y’imiryango , ibintu abandi babona nk’uruhare rw’ababyeyi muguhishira ibyaha , nyamara ari nabo bagafashe iya mbere mu kubirwanya mbere y’uko biba , mugihe bibaye bakihutira kubimenyesha  inzego zibifite mu nshingano kubikurikirana no kubihana hakurikijwe amategeko.

Mukase Valentine, Umuyobozi w’Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage  avuga kuri iki kibazo cy’ abangavu  baterwa inda , yasobanuye ko kitari kizwi , asobanura  ko  akenshi imwe mu mpamvu ituma bitinda kumenyekana ari uko hakunda kubaho ubwumvikane hagati y’imiryango kugirango ibyabaye bihishirwe , aha akemeza ko  bagiye kubikurikirana ababigizemo uruhare bose  bagashyikirizwa ubutabera  .

Mukase Valentine, Umuyobozi w’Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Mu kiganiro twagiranye  na  Boniface RUCAGU akaba ari mu kanama Ngishwanama k’ Inararibonye  , twamubajije  icyo yavuga ku ngaruka zatewe n’icyorezo cya Covid -19 , cyane cyane k’umuco n’urubyiruko ndetse n’ubutumwa   bukubiyemo impanuro atanga.

Boniface RUCAGU  uri mu kanama Ngishwanama k’ Inararibonye z’igihugu (Photo internet)

Yadusobanuriye muri aya magambo ati “ Ingamba ya mbere ni ukwigisha abahungu n’abagabo  kugirira urukundo urubyiruko. Indi ngamba ni ukwibutsa ababyeyi inshingano z’abo zo gukurikirana uburere bw’abana babo. Ikindi nasozerezaho ni ukwibutsa abana b’abangavu ko bagomba kumenya indangagaciro zibaranga ,  bityo   bigatuma bashobora kwirinda ibyo bishuko byose bibatera guha icyuho abahungu ndetse n’abagabo bashobora kuza kubasambanyiriza iwabo ababyeyi babo badahari cyangwa n’ahandi hose byaborohera kubagusha mu bishuko “.

Murwanashyaka Evariste  umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa  by’impuzamiryango Cladho ifite mu ntego zayo guharanira uburenganzira bw’umwana , nawe asanga ibirimo kuba muri ibi bihe  bijyanye  n’izamuka rikabije ry’imibare y’abana b’abakobwa baterwa inda zitateganijwe , ari amahano kandi ko bagiye kubikurikirana kuko bidakwiriye mu muco w’abanyarwanda.

Murwanashyaka Evariste  umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa  by’impuzamiryango Cladho

Hari abasanga kuba hari bamwe mu babyeyi bataganira n’abana babo ku buzima bw’imyororokere ,  ari  kimwe mu bitiza umurindi ikibazo cy’abangavu batwara inda zitateganijwe , aha bakerekana ko imbaraga z’ababyeyi zikenewe , bityo amakuru ahabwa abakobwa ku buzima bw’imyororokere  yagakwiye kujya ahabwa n’abahungu by’umwihariko bakanasobanurirwa ingaruka zaba mu gutera inda abakabaye babonwa nka bashiki babo.

Mu Ugushyingo 2019 , Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yabwiye abasenateri ko hari guhindurwa itegeko ryakumiraga abangavu n’ingimbi kuri serivisi zo kuboneza urubyaro , mu gihe bikomeje kugaragara ko umubare w’abaterwa inda ukomeza kwiyongera.

Icyo gihe imibare yagaragazaga ko mu 2016 nibura abana barenga ibihumbi 17 , babyaye bafite imyaka hagati ya 15 kugera kuri 19.

 

 

 Uwamaliya Florence

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *