Karongi: Guma mu rugo yatumye urubyiruko rutakaza imirimo
Mu karere ka Karongi , Umurenge wa Bwishyura ,Akagali ka Ruganda , bamwe murubyiruko bahatuye basanga zimwe mu ngamba zashyizweho na leta zijyanye n’amabwiriza yo gukumira ikwirakwira rya Coronavirusi (Covid-19) zarabaye imwe mu mpamvu zatumye batakaza imirimo yari ibatunze , kuri ubu bakaba babayeho nabi , gusa bagahamya ko nta kundi byari kugenda cyane ko icyambere baha agaciro ari ubuzima butarangwamo ibyorezo nka Corona-Virusi.
Icyorezo cya COVID-19 kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe, ingaruka zacyo ni nyinshi uhereye ubwo igihugu cyose cyajyaga muri Guma mu Rugo, kugeza imirimo imwe n’imwe itangiye gukomorerwa, n’ubu imirimo yose ntirafungurwa ku buryo byaviriyemo benshi gutakaza akazi.
Uwimana Esperance ubarizwa mu kagali ka Ruganda , umudugudu wa Buryohe , ni umwe m’urubyiruko rwatakaje akazi nyuma y’uko mu gihugu hakajijwe ingamba zo kwirinda Covid-19 , bigatuma inzego z’imirimo imwe n’imwe zihagarara , izindi nazo zigashyirirwaho gahunda y’imikorere itemerera abakozi bose gukora nk’uko byari bisanzwe mbere y’uko icyorezo cyaduka.
Avuga ko mbere yari asanzwe ari umukozi muri Motel Centre Bethel Ltd , akaba yarahakoze kuva 2018 -2020 mu kwezi kwa Werurwe nyuma akazi kagahagarara kubera ingamba zashyizweho mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Amaze kubona ko ntayandi mahitamo yigiriye inama yo gutangiza ubucuruzi bwo kuba agent wa Sosiyeti y’itumanaho maze atangira atyo kuba Rwiyemeza mirimo , aho kuri ubu acuruza amakarita yo guhamagara ndetse no gufasha abantu kuhererezanya amafaranga binyuze mu ikoranabuhanga rya telefoni.
Agaragaza uburyo ashishikajwe no kwishakamo ibisubizo , yerekanye ko yishimiye intambwe amaze gutera cyane ko abona ubucuruzi akora burushaho kumuteza imbere ari nabyo bimuzamurira icyizere , ibi akabiheraho avuga ko atazatezuka kuntego yo kwikorera nk’umuyoboro uzamugeza ku iterambere rirambye.
Uwiduhaye Amina utuye mu mudugudu wa Nyakigezi akagali Kiniha umurenge wa Bwishyura , nawe yemeza ko Covid-19 yateje ingaruka zitari zimwe kuko nawe ari mubatakaje akazi nyuma yo gusezererwa muri Hotel Bethania aho yakoraga , bikarangira ahisemo kujya kuba umuhereza w’abakora imirimo y’ubwubatsi (Umuyedi) aha akagira inama bagenzi abashishikariza kwaguka mu myumvire bakayoboka imirimo yindi irimo n’iyo batahaga agaciro mbere..
Devotha umubikira uyobora Centre Betel Motel yatangarije ikinyamakuru Imenanews.com ko ibihe bitoroshye byatewe n’icyorezo cya Covid-19 byanakurikiwe na gahunda ya ’ Guma Murugo ‘ mu rwego rwo gukaza ingamba zo kwirinda byatumye hari bamwe mu bakozi batakaza imirimo bakoraga haba kuruhande rw’abo twakoreshaga ndetse no mu yindi mirimo itandukanye cyane ko amabwiriza yadusabaga kuba duhagaritse gukora , naho imirimo imwe nimwe isubukuriwe biba ngombwa ko dukoresha bake kugirango turusheho kwirinda , byongeye n’imirimo yakorwaga ikaba yaragabanutse .
Atanga urugero kuri Motel ayoboye , yavuze ko mbere bari basanzwe bakoresha abakozi 23 , nyuma bakaza gusigarana abakozi 8 nabo bakora mu byiciro , aha akaba agira inama bamwe mubatakazi imirimo yabo kubera ingaruka zatewe na Covid-19 , gukura amaboko mu mifuka bakagura ibitekerezo byabo mu guhanga imirimo mishya bakabasha kwiteza imbere no kuzamura imiryango yabo muri rusange.
Ubwo icyorezo cyazaga, ubukungu ahanini bwari bushingiye kuri serivisi (49%), ubuhinzi (24%) n’inganda (18%) turebye ku mibare ya 2019. Inzego za serivisi n’inganda zaribasiwe cyane, bituma ubushomeri bwiyongeraho 9%.
Raporo y’Ikigo cy’Ibarurishamibare iheruka kugaragaza ko muri Gicurasi 2020, igipimo cy’ubushomeri cyari 22.1%, aho abashomeri bageze ku 905,198 bavuye ku 536,714 babarwaga muri Gashyantare 2020, aho bari 13.1%.
Uwamaliya Florence