AmakuruEventImyidagaduroUbukungu

Karisimbi Events Igiye Kongera Guhemba Ibigo Bitanga Serivise Inoze

Karisimbi Events, Sosiyete Imaze kuba ubukumbo mugushishikariza ibigo n’ abikorera gutanga serivise nziza, igiye kongera gutanga Ibihembo ku nshuro ya 8 (Service excellence Award 2024).

Ibi bihembo bitangwa na Sosiyete ya Karisimbi Events bihabwa ibigo bikora imirimo itandukanye Noneho ibigo byahize ibindi mu kuzana udushya Ku isoko no kwakira neza abaguzi akabaribyo bishimirwa, bigahabwa ibihembo.

Uyu mwaka wa 2024 gutora byatangiye tariki 7 Ukwakira bikaba biteganyijweko bizasozwa tariki ya 31 Ukwakira, ibigo birenga 300 akaba aribyo bihatanye mu byiciro 50 bizahembwa.

Mugutanga ibi bihembo hazabarwa amajwi 60% by’uko ikigo cyatowe naho andi majwi 40% ave mu isura ikigo kigaragaramo ndetse Nuko kita kubakigana.

Nkuko umuyobozi wa Karisimbi Events, Mugisha Emmanuel yabitangaje ubushize mwitangwa ry’ibi bihembo yavuze ko ibihembo nk’ibi biba bigamije gushimira ibigo ku ruhare bigira ku isoko ry’umurimo, no kubongera imbaraga Kugira ngo bakomeze gutanga serivise zinoze.

Karisimbi Kandi itanga n’ibindi bihembo bitandukanye harimo nk’ ibihembo by’ibigo byacuruje neza kurusha ibindi, abateje imbere imyidagaduro kurusha abandi kubyina, fashion n’ibindi mu rwego rwo gukomeza kubashishikariza gutanga serivise inoze.

Karisimbi events yashyizeho uburyo utora ashobora gukoresha busanzwe Bwa kode Aho ukanda *727# ugakurikiza amabwiriza cyangwa ukajya kurubuga Rwabo arirwo www.kalisimbievents.com

Umwanditsi: Bertrand MUNYAZIKWIYE

Loading