Karisimbi Event Yongeye Gutanga Ibihembo Bya Consumer Choice Award Kunshuro ya 3
Ibihembo Bya Consumer Choice Award, bitangwa na sosiyete ya Karisimbi Event, murwego rwo gushishikariza no gushima abatanga serivise zitandukanye hamwe n’abakora ibicuruzwa hagamijwe kuzamura ubuziranenge bwabyo.
Mubirori byari bibereye Ijisho ubwo hatangwaga ibi bihembo, abahageraga babanzaga guca ku itapi itukura (Red Carpet), Ubundi bagafata Ifoto arinako ibyo byose babifashwamo n’umuziki mwiza wa Live.
Umuyobozi wa Karisimbi Event, Bwana Mugisha Emmanuel, Ubwo yafunguraga iki gikorwa kumugaragaro yavuzeko yishimiye kubona ibigo bitandukanye byitabiriye ibi birori anashimira abafatanyabikorwa babo baba hafi umunsi ku wundi kugira ngo ibi birori bibashe kugenda neza, yongeraho ko kandi mu rwego rwo gutuma abanyarwanda babona serivise nziza bagomba gushima abo baba babigizemo uruhare.
Bwana Mugisha Emmanuel Ati. “Dutegura gutanga ibi bihembo twari tugamije gushima abo bose batuma abanyarwanda babona ibyiza bibakwiye kandi arinako dushyigikira abacuruzi n’abo kugirango bakomeza guhanga udushya no gutanga serivise ndetse n’ibicuruzwa bifite ireme bityo tukareba uwahize abandi mu mwaka ubu tukamuha ibihembo (Consumer Choice Awards)”.
Abahawe Ibi Bihembo bagera ku 10 aribo;
- Travel Agency Of The Year yabaye SATGULU TRAVEL AND TOURS
- Health Care Technology Company Of The Year ni SMART APPLICATIONS
- Logistics Company Of The Year ni EHS AFRICA
- International School Of The Year yabaye ARCONS INTERNATIONAL SCHOOL
- Customer Care Insurance Company Of The Year ni MAYFAIR INSURANCE
- Best Drinking Water Of The Year yabaye JIBU
- Tour Company Of The Year ni SAVVY TOURS
- Organic Beer Of The Year yabaye RED FLO
- Customer Care Public Institution Of The Year yabaye RWANDA FORENSIC INSTITUTE
- Digital Payment Solution Of The Year ni MOBILE MONEY RWANDA LTD.
Ibi birori byaranzwe n’udushya aho ikigo cyegukanye Organic Beer, Cyamuritse Inzoga isanzwe ariko idafite ahantu ihurira n’ibinyabutabure (Chemicals), y’aba isukari, ama acide n’ibindi. Red Flow akaba ari inzoga y’umwimerere.
By: Bertrand Munyazikwiye