Kamonyi:Abamotari bo muri KAMOTRACO barishimira impinduka zazanywe n’ubuyobozi bwiza
Kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 19 Ukwakira 2019 , mu Akarere ka Kamonyi ,Intara y’Amajyepfo, hateranye inama rusange yahuje abamotari bibumbiye muri Koperative KAMOTRACO ifite icyicaro mu Umurenge wa Runda ku Ruyenzi , aho bishimira bimwe mubyo bamaze kugeraho , ndetse no kwiha ingamba nshya zo kwinjira mu cyerekezo gishya hagamijwe iterambere rirambye kubakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto.
Bimwe mubyo iyi nama yarigamije harimo kugaragariza abanyamuryango ibyo bakoze mu mwaka barangije , banategurira hamwe ibigamije iterambere ryabo , aho buri munyamuryango wese azagerwaho n’ibyiza koperative yifuza kumugezaho.
Abayobozi batandukanye bafite mu nshingano zabo kuzuzanya n’abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto yaba abaturutse mu ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) , ndetse n’abandi bose bafite aho bahurira nabo , bari bitabiriye iyi nama rusange
, hagamijwe kugirango abanyamuryango bibukiranye uburyo bwiza bwo gukora kinyamwuga kandi butanga icyizere, n’ibindi bagomba kuba bujuje kugirango babashe gusohoza inshingano zabo.
Umuyobozi muri muri RCA , Ruhinda Felix , ufite mu inshingano ze imyitwarire y’abamotari ku rwego rw’igihugu ndetse n’umutekano wabo mu muhanda mu ijambo rye yibukije abari bitabiriye inama amwe mu mabwiriza agomba kubahirizwa kugirango hanozwe uburyo bwiza bwo gukora umurimo wo gutwara abantu kuri moto.
Yagize ati” Umu motari nyawe ukwiye kuba akora uyu murimo , ni ukora kinyamwuga kandi yujuje ibisabwa byose , akaba arangwa n’ubunyangamugayo kandi akunda n’igihugu cye , agatanga serivisi ishimwa n’abo ayihaye”.
Yibukije abanyamuryango ko bakwiye kuba bafite koperative ifitiwe icyizere ,kandi ifite ubuyobozi buhamye.
Dusabe Jean Marie Vianney utuye mu murenge wa Mugina Akagari ukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto , akaba abarizwa muri koperative Komatraco ahamya ibyiza byo kuba umunyamuryango muri koperative , akanemeza ko ari uburyo bwiza bwo kwihutisha iterambere no gukorera mu mucyo cyane iyo barangajwe imbere n’ubuyobozi bwiza.
Yagize ati” Mbona koperative ari gahunda nziza ya leta buri munyarwanda wese aba agomba kwisangamo , ari nayo mpamvu natwe dukora umwuga w’ubumotari twashyiriweho koperative kugirango dukorere hamwe.Nubwo mbere twagiye dukorera mubihombo kubera ubuyobozi bubi , kugeza ubu ubona ko hari impinduka kandi turifuza ko zakomeza tugatera imbere kuko mubihe byashize hari n’ubwo kuba muri koperative wumvaga ntacyo bimaze”
Yongeyeho ati “Mu mpinduka mpamya ko zitangiye kuza n’uko nihereyeho ndi mubantu babonye moto nyihawe na koperative kandi ndabishimira ubuyobozi bwiza dufite kuko mbere ntibyashobokaga , cyane ko wasangaga duhora dushwana tuvuga ko baturya aho guharanira ko twatera imbere”.
Mu ijambo rye Perezida wa Koperative KAMOTRACO Andre Munyakayanza yavuze ko nyuma yibihe bikomeye byanateje igihombo biturutse k’ubuyobozi bubi bwari buyoboye koperative , habayeho gusa no gutangirira kuri zero kuri ubu hakaba hari ibyiza bimaze kugerwaho , ndetse inzira yo kwiyubaka ikaba igikomeje kandi hari n’icyizere ko ibikiri mu mishinga byose bizagerwaho kubufatanye n’abanyamuryango bumva agaciro n’akamaro ko kwibumbira hamwe , no gusenyera umugozi umwe hagamijwe kwiteza imbere ubwabo n’igihugu muri rusange.
Asobanura kuri bimwe mu bibazo bikunze kugaragara muba motari ,Munyakayanza Andre yavuze ko abanyamuryango bahura n’ibibazo bitandukanye , yumvikanisha ko uburyo bwiza bwo kubicyemura ari ugufataniriza hamwe nk’abasenyera umugozi umwe , aho bigaragaye nk’ibikomeye hagakorwa ubuvugizi , ababafite mu inshingano kurwego rwigihugu bakabafasha kubikemura muburyo burambye.
Koperative KAMOTRACO igizwe n’abanyamuryango 304 bibumbiye mu amasibo atanu , bakaba bakorera umwuga wo gutwa abagenzi kuri moto mu akarere ka Kamonyi hose.