Kagame yashimiye uruhare rw’ Amerika na Qatar mu gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo
Mu butumwa bwo gusoza umwaka wa 2025 no kwakira umwaka wa 2026, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar ku ruhare rukomeye bagize mu gushyigikira inzira y’amahoro igamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 31 Ukuboza 2025, Perezida Kagame yagarutse ku ishusho rusange y’umwaka ushize, agaragaza ko 2025 waranzwe n’intambwe igaragara u Rwanda rwateye mu iterambere, by’umwihariko mu bukungu, nubwo rwakomeje guhura n’imbogamizi zituruka ku mutekano muke wo mu karere.
Perezida Kagame yashimangiye ko imwe mu ntambwe zikomeye zatewe mu gushaka umuti urambye w’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC ari Amasezerano ya Washington, yasinywe ku wa 4 Ukuboza 2025 hagati y’u Rwanda na RDC, ku buyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tamper
Aya masezerano agamije gushyira imbere inzira ya dipolomasi, ibiganiro no gukemura imizi nyakuri y’amakimbirane amaze imyaka myinshi ahungabanya umutekano w’abaturage, ateza ubuhunzi, n’iterabwoba mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Perezida Kagame yagaragaje ko uruhare rwa Amerika na Qatar rutagarukira gusa ku kuba abahuza, ahubwo rugaragaza uburyo bushya bwo gukemura amakimbirane bushingiye ku kumva impamvu nyamukuru z’ikibazo aho gukomeza kwifashisha ibisubizo by’igihe gito.
Yagize Ati.”Ndashimira byimazeyo Leta Zunze ubumwe za Amerika na Qatar , bafatanyije n’inzego zacu z’Afurika ,ku bw’uruhare bagize mu gushyigikira iyi nziza y’amahoro .
Ni intambwe ikomeye iganisha ku gukemura ,mu mizi, amakimbirane amaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC”.
Yongeyeho ko,U Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa aya masezerano ,Ariko ntituzihanganira ikintu na kimwe cyahungabanya umutekano w’abaturage bacu.”
Iri jambo ryakiriwe nk’ubutumwa bukomeye bushimangira ko nubwo u Rwanda rushyigikiye amahoro n’ubufatanye, rutazemera ko umutuzo warwo ugerwaho n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko ifite amateka mabi ku Rwanda.
Perezida Kagame yanagarutse ku musaruro w’imyaka ishize mu iterambere ry’igihugu, agaragaza ko n’ubwo ibibazo byo mu karere byakomeje gushyira igitutu ku bukungu, u Rwanda rwakomeje kwiyubaka, rugira izamuka ry’ubukungu, ishoramari n’imibereho myiza y’abaturage.
Yashimangiye ko umwaka wa 2026 uzaba umwaka wo gukomeza gushimangira ayo magezi, hashingiwe ku mutekano, imiyoborere myiza n’imikoranire n’amahanga.

Mu gusoza ijambo rye, Perezida Kagame afatanyije n’umuryango we bifurije Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda umwaka mushya wa 2026 wuje ibyishimo, amahoro n’ubukungu, bagaragaza icyizere cy’uko uzaba umwaka w’amahirwe n’umunezero ku gihugu n’akarere muri rusange.
By: Florence Uwamaliya
![]()

