AmakuruImyidagaduroUburezi

Itsinda Ry’ Ababyinnyi ‘African Mirror’ Rimaze Kugwiza Ibikombe Ni Bantu Ki?

African Mirror n’Itsinda ry’Ababyinnyi ryatangiriye mu mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2017 aho bitorezaga ku kigo cy’urubyiruko cya kimisagara ahazwi nka “Maison de Jeunes”.

Kugeza ubu Team African Mirror imaze kugira abanyamuryango bagera kuri 60 muri ½ kirenga akaba ari abana bakiri bato ariko bavuka mu miryango ifite amikiro make, kuburyo n’abakuru barimo bose bacikirije amashuri kubera ubushobozi bucye bw’imiryango bavukamo”.

Abenshi Biganje Mw’Itsinda African Mirror n’Abana

Nimwurwo rwego bishatsemo ibisubizo baravuga bati “Niki Twakora Nyuma Yo Kubyina Kugira ngo Natwe Turebe Ko Twakikura Mu bukene no Kuba Tutakishora Mubishuko n’Ibiyobya Bwenge”, Nibwo batekereje k’umushinga wo kugura Imashini zidoda imyenda kugirango byibuze abo bakuru bajye bava kubyina bagire aho bahurira bige kudoda maze ubundi biyungure ubumenyi banahange udushya.

Nyuma yo kwibaza aho amafaranga azava yo kugura ibikoresho byogutangira kwigiraho nibwo Inzu Ihanga Imideli ya Urutozi Gakondo yateguye amarushanwa yo kubyina (Urutozi Challenge Dance Competion) baza kuyitabira banitwara neza begukana umwanya wa mbere bahabwa amafaranga asaga miliyoni 1Frw, niko kuyafata baguramo imashini enye (4) zidoda imyenda, 1 ikaba ifite agaciro kangana n’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000Frw) banishyuramo n’umwarimu wo kubigisha ndetse n’ibikoresho bikenerwa mu kwihugura harimo nk’ibitambaro, ubudodo, inshinge n’ibindi.

Ntago byagarukiye aho ahubwo ku mafaranga batsindiye bishyuriyemo na bamwe mu bana bato bakiri mw’ishuri bimwe mu bikoresho bakenera yabari inkweto, amakayi yewe n’umusanzu w’ishuri.

African Mirror Bararimbanyije Mukwashakamo Ibisubizo Ariko Batibagiwe Nabagenzi Babo, Itsinda rya African Mirror, Bamwe mubiga kudoda harimo n’umukobwa umwe utaribarizwamo

Kururbu Team African Mirror, 9 muribo batangiye kwiga kudoda aho banongeyemo n’umukobwa umwe uturiye aho bakorera ariko utari mw’itsinda ryabo ahubwo aruko nawe yagize ikibazo cyo gucikiriza amashuri bityo abonye abo biga nawe asaba ko yabegera ba kigana, maze baramwemerera, aba umunyeshuri wa 10 wiga kudoda mw’Itsinda African Mirror.

Ntakirutimana Esdor, Niwe Watangije Itsinda African Mirror akaba arinawe urihagarariye kugeza ubu, Ubwo yaganiraga na Imena yavuze ko bo nk’itsinda icyabahuje kwari ukubyina kugirango bagure impano zabo ariko noneho na nyuma yo kubyina bamenye ko hari n’ibindi bashobora gukora.

Ntakirutimana Esdor, Umuyobozi wa Team African Mirror

Esdor Ntakirutimana Ati. “Team African Mirror tubyina kugira ngo tubashe kwishakamo ibisubizo kuko hari abana biga kuko twahuye tukabyina, twabona icyo kiraka, amafaranga y’ishuri akaba arabonetse kurabo bato bakiri mw’ishuri naho twebwe bakuru twashatse ikintu cyaduhuriza hamwe nyuma yo kubyina kugirango n’igihe tutabonye ibiraka tugire ibyo duhuriraho kugirango tubashe kwiteza imbere, akabari mwubwo buryo twatangiye uyu mushinga wo kwiga kudoda imyenda”.

Esdor Yakomeje Avuga ko iyo babonye amahirwe batayihererana ahubwo bayasangira n’abandi nabo bafite ikibazo nk’icyabo.

Ati. “Twebwe intego yacu nukwishakamo ibisubizo ariko ntibitugirire akamoro twenyine ahubwo n’abandi muri rusange bafite ibibazo nkibyo natwe dufite, kandi ntago bigombera ngo ubuzi kubyina, niyo mpamvu dufitemo umukubwa umwe wagize ikibazo cyo gucikiriza amashuri nkatwe ariko abonye tuzanye imashini tugiye kwiga aratwegera turaganira nuko nawe ubu ari kwiga kandi nta mafaranga tumusaba”.

Esdor yasoje ashimira abakira ibikorwa byabo bakabaha akazi kuko aribyo bituma bagera ku nzozi zabo, anashishikariza n’abandi bumva ko bashyira itafari kurugendo rwabo batangiye rwo kwiga kudoda, akabagana kuko ibikoresho bimwe na bimwe bakenera kwigiraho bigenda bishira, urugero nk’ibitambaro, imashi nazo bafite zikaba ari nye kuko zihari ari 4 gusa mu gihe abanyeshuri ari 10 kandi hakaba hari n’abandi bashaka kwiga yewe n’umwarimu agakenera kwishyura.

Inkuru yerekeye ubuzima bwabamwe mu babyinnyi ba African Mirror Irakomeza wumve uko bahuye yewe nibyo bamaze kunguka babikesha kuba mw’itsinda African Mirror.

Imashinni Bakoresha Biga Bavuga ko Zidahagije Kuko ari Benshi Kurusha Imashini Bafite Ubu Bakaba Biga Basimburanwa
Imwe Mu Ntego Zabo Nukwagura Impano Zabo Binyuze Mu Kubyina
Team African Mirror Ni Itsinda Risangira Akabisi Nagahiye muri Duke Baba Bafite
Urukundo Nirwo Bashyira Imbere Ya Byose

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *