ISUZUMABUMENYI RYA PISA NTIRIGOMBA KWITIRANYWA N’AMARUSHANWA
Ministeri y’uburezi ibinyujije mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) bateraniye mu nama nyunguranabitekerezo hamwe n’abafatanyabikorwa mu burezi mu rwego rwo rwo kungurana ibitekerezi kuri gahunda mpuzamahanga y’isuzuma bumenyi n’ubushobozi bw’abanyeshuri izwi nka ‘’PISA’’ mu magambo ahinnye.

Ni igikorwa kije nyuma yaho u Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya mbere iri suzuma mu mwaka 2025. Ni isuzuma rireba abana bari hagati y’imyaka 15 na 16 barushanwa mu gusoma, imibare na siyansi. Abenshi muri abo banyeshuri baba bageze mu mwaka wa gatatu wa segonderi. Magingo aya ibihugu bisaga 90 ku isi ni byo byitabira iri suzumabumenyi.
Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA Dr Bernard BAHATI asobanura ko iri suzumabumenyi ritagomba kwitiranywa n’amarushanwa ahubwo afasha mu gutegura politiki ihamye y’imyigishirize.
Umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Huye Kankesha Annonciata n’Uwemeyimana Evariste uhagarariye ababyeyi, bagaragaza icyo iri suzuma rivuze kuri bo.
Iri suzumabumenyi mpuzamahanga rya PISA ryashyizweho n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere (OECD), rikaba rigiye kuba ku ncuro ya 9.
Ni muri urwo rwego umuboyozi mukuru ushinzwe itumanaho ry’uburezi muri MINEDUC ,HASHAKINEZA Jean Claude hamwe n’umuyobozi mukuru wa NESA Dr Bernard Bahati bagaragaje icyifuzo cyuko muri iki cyumweru kibanziriza ukwezi kwa gashyantare hakomeza ibikorwa byo gutegura no gutangaza inkuru n’ibiganiro bijyanye na PISA aho ibitangaza makuru binyuranye biragiramo uruhare rufatika.

Umwanditsi: John GAKUBA
![]()

