Ishami rya Trace mu Rwanda ryahawe Umuyobozi 

Umufaransa ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda, Gwladys Watrin, yagizwe Umuyobozi wa Trace Academia na Trace Rwanda.

Trace Rwanda ni ishami rishya ry’Ikigo Trace Group, rizaba rishinzwe iterambere ry’ibikorwa byacyo by’umwihariko urwego rw’ubuhanzi mu Rwanda.

Ni mu gihe Trace Academia ari urubuga rwa internet rwifashishwa mu kwigisha abanyeshuri mu buryo bw’iyakure mu bihugu by’Afurika, u Burayi, u Buhinde na Brésil.

Umuyobozi Mukuru wa Trace Group, Olivier Laouchez, yavuze ko bishimiye kwakira Gwladys muri Trace kandi ubumenyi n’uburambe afite bizafasha iki kigo mu murongo kirimo wo kwagura ibikorwa byacyo.

Yagize ati: “Gwladys azazana umuhate n’imbaraga mu kubaka ibisubizo bijyanye n’intego ya Trace yo gushimisha no kubaka ubushobozi bw’abaturage bacu.”

Gwladys Watrin asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ububanyi n’Abashoramari n’Iterambere ry’Ubucuruzi mu Kigo Rwanda Finance Limited, cyimakaza kandi kigashyigikira urugendo rw’iterambere ry’urwego rw’imari gifungurira amarembo ishoramari mpuzamahanga no gukora ubucuruzi bwizewe hagati y’ibihugu by’Afurika.

Gwladys afite ubunararibonye bw’imyaka 15 muri serivisi mpuzamari z’urwego rw’imari, by’umwihariko mu bucuruzi n’iterambere ry’amasoko, iby’amabanki, ibaruramari, ubwishingizi ndetse n’itumanaho.

Mbere yo kuza muri Rwanda Finance, Gwladys yakoze imirimo itandukanye mu rwego rw’amabanki y’ishoramari mu Bufaransa, aho yakoze muri Banki ya CM-CIC imwe mu bigo by’imari bikomeye.

Aha yayoboye gahunda nyinshi cyane zagize uruhare mu guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari gigamije kuzamura ibigo bito n’ibiciriritse hamwe n’ibigitangira.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu icungamutungo yakuye muri SKEMA Business School yo mu Bufaransa ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu mu Bukugungu yakuye muri Kaminuza y’Ubucuruzi ya NEOMA (NEOMA Business School) muri icyo gihugu.

U Rwanda rwahawe ishami rya Trace Group nyuma y’uko rwakiriye ibirori byo gushimira abahanzi bahize abandi muri Afurika no muri Diaspora Nyafurika, mu bihembo bya Trace Awards and Festival, byatangiwe i Kigali ku wa 22 Ukwakira 2023.

Ikigo Trace Group cyashinzwe mu 2003, gifite televiziyo zikomeye ku ruhando mpuzamahanga zizwiho guteza imbere umuziki zirimo Trace Africa, Trace Muziki na Trace Urban.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *