ILIZA GARDEN:Intego ni ukuzamura Akarere ka Gatsibo‹‹Dr François GISHOMA››™
Dr.Francois GISHOMA usanzwe ahagarariye ishyirahamwe nyarwanda rirwanya indwara ya diyabete ,kuri ubu yatangiye ibikorwa bizakurura benshi barimo na ba mukerarugendo bazifuza kugana mu ntara y’iburasirazuba, mu karere ka Gatsibo cyane cyane abakunda umunezero wo kuba bari iruhande rw’amazi.
Ikiyaga cya Muhazi, ahaherereye mu murenge wa Kiramuruzi, Akagari ka Gakoni, umudugudu wo ku Mana, aha niho ugera ugasanganirwa n’ibikorwa byatangijwe na Dr.Francois Gishoma , birimo ishuri rizigisha ibyerekeranye n’imyuga,hamwe n’ubusitani buhebuje bwahawe izina ariryo ILIZA Garden buzafasha benshi kuruhuka, kugirana ubusabane ndetse n’amacumbi y’abifuza kuhakomereza ibihe byiza, n’ibindi.
Ku italiki ya 19 Gicurasi mu muhango w’ isozwa ry’imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere b’Akarere ka Gatsibo,Dr.Francois GISHOMA yatangaje ko impamvu yashingiyeho mu kubaka iki kigo kizigisha imyuga bifitanye isano mu guhangana n’ingaruka za diyabete, aho yagize ati “Abo indwara ya diyabete yagezeho,benshi muri bo ibasigira ubukene hatirengagijwe n’ubujiji kuko hari abo ituma bacikishiriza amashuli,bityo nahisemo kubaka ikigo kizaha urubyiruko rwacu ubumenyi bityo bakabasha kwibeshaho n’ibindi..”.
Guverineri Uwamariya,yashimye ibi bikorwa by’indashyikirwa kandi byuje impuhwe n’urukundo Dr Francois GISHOMA afitiye abo yitangiye,maze mu mpanuro ye asaba ko mu nyigisho zitangwa mu gukukangurira benshi kumenya indwara ya diyabeti no kuyirinda, hakwiye no gutanga icyizere ku bantu babana nayo ko atariryo herezo ry’ubuzima bwabo,bityo ko ubasha gukurikiza inama agirwa,ubuzima bukomeza.