Amakuru

Inzira y’ umucukuzi utagira uburenganzira”

Mu bice byinshi by’u Rwanda n’Afurika muri rusange, hari abantu benshi cyane cyane urubyiruko bajya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, bita “abacukuzi b’akajagari”. Nubwo baba bishakira imibereho, akazi bakora karimo ingorane nyinshi z’ubuzima, umutekano n’imyitwarire mibi y’ababakurikirana inyungu.

Abacukuzi benshi bakorana n’abantu b’ibyegera by’abifite, bakitwa “basebuja”, babaha ibikoresho byo gucukura, ariko ntibabaha uburenganzira cyangwa ubufasha buhagije. Ibyo babonye byose barabibambura, bakabahesha udufaranga duke cyane, aho kenshi nta masezerano y’akazi 

Akenshi bacukura badafite ibikoresho by’umutekano (nk’ingofero z’umutekano, udupfukamunwa, n’inkweto zabugenewe). Ibi bituma benshi bagwa mu mwobo, cyangwa bagakomereka bikomeye. Hari n’abahasiga ubuzima kubera ibikuta bibagwaho cyangwa guhumeka imyuka ihumanya.

Abacukura batemewe nta bwishingizi bw’akazi, nta bufasha bwa mituweli bafite. Iyo bakomeretse cyangwa barwaye, bagerageza kwivuza batakambiye bene amabuye cyangwa bagasaba abagiraneza.

Nubwo amabuye babona ashyirwa ku isoko mpuzamahanga, akinjiriza amamiliyoni ba nyirabyo, abacukuzi ntacyo babona ugereranyije. Bafatwa nk’aho ntacyo bavuze, bakabuzwa no kuvuga cyangwa kurwanya akarengane.

Hari aho abacukuzi bato n’abagore bajyanwa mu birombe ku ngufu, bagakoreshwa imirimo ivunanye cyangwa bagafatwa ku gitsina. Hari n’abana bavutswa ishuri bagakoreshwa mu bucukuzi, bigatuma bamera nk’aho bagurishijwe mu buryo bw’ihishe.

U Rwanda rwasabye abacukuzi bose kwishyira hamwe mu makoperative no gukorera mu buryo bwemewe. Ariko, haracyari byinshi byo gukora ngo abo bantu bafatwe nk’abakozi b’agaciro, bitabweho, bahabwe umushahara ujyanye n’umurimo wabo, kandi bahabwe ubwisungane mu kwivuza.

By:Florence Uwamaliya 

Loading