AmakuruPolitiki

Intego ya FDLR ntiyigeze ihinduka- Perezida Kagame mu Kwibuka30

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR, wabyawe na Guverinoma y’abajenosideri yashingiwe mu buhungiro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umaze imyaka 30 ubona inkunga z’amahanga kubera inyungu awufiteho.

Intego nyamukuru y’uwo mutwe kuva kera kugeza n’uyu munsi ni ugukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda no gusoza Jenoside yakorewe Abatutsi bunamuwe batarageza aho bifuzaga kugera, ari ho gutsemba Abatutsi bose.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko intego y’uwo mutwe w’iterabwoba zikiri za zindi, ati: “Ubwo ingabo zakoze Jenoside zahungiraga muri Zaire, uyu munsi ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri Nyakanga 1994. Bari bashyigikiwe n’inkunga mvamahanga kandi barahiriye kongera kwisuganya bakagaruka gusoza Jenoside.”

Bakigera muri RDC barisuganyije ndetse bakomeza kugaba ibitero byinshi cyane mu Rwanda, aho bamaze imyaka itanu yose bacengera mu bice by’amajyaruguru n’uburengerazuba by’u Rwanda.

Bazaga bica Abatutsi n’Abahutu banze guhungana na bo cyangwa se batifatanyaga n’ababakiraga bavuye mu mashyamba ya Congo, muri iyo myaka na bwo uwo mutwe ukaba warishe ibihumbi byinshi by’abaturage mu bitero shuma.

Muri Nzeri 2000 ni bwo uyu mutwe wiswe izina FDLR nyuma y’amacakubiri yavutse mu yindi mitwe yayibanjirije na yo yari ishingiye kuri ya miyoborere yisuganyirije mu buhungiro.

Perezida Kagame yavuze ko abasigaye n’abavutse ku batangije FDLR bakibarizwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ati: “Uyu munsi aho bishimira kubona inkunga za Leta zitandukanye, Ingabo zoherejwe mu Butumwa bw’Amahoro ziba zibireba neza, kandi intego yabo ntiyigeze ihinduka.

Perezida Kagame nanone yashimamgiye ko impamvu rukumbi uwo mutwe uzwi nka FDLR utigeze usenywa n’uyu munsi, ari uko ukubaho kwawo kubereye inyungu zitavugwa kuri bamwe.

Impuguke mu bya Politiki zigaragaza ko umutwe wa FDLR wagiye ugaragara mu bihe bitandukanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC, ndetse hari n’aho byagaragaye ko uhabwa ibiraka n’ubuyobozi bw’Ingabo za RDC cyangwa bakaba bafite ibihugu by’amahanga bayoherezamo na bo bakohererezwa intwaro.  

“[…] Umusaruro w’ibyo ni uko ibihumbi amagana by’Abanyekongo b’Abatutsi baba hano mu gihugu cyacu no hanze yacyo,  nk’impunzi zibagiranye rwose kandi nta na gahunda y’ibikorwa ihari yo kubafasha gutahuka mu mahoro.”

Umukuru w’Igihugu yabajije abitabiriye igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi niba koko haba hari isomo Isi yize mu gihe hari abayobozi barimo n’ab’Afurika bijandika muri iyo Politiki ishingiye ku moko.

Ati: “Ni igiki cyatubayeho? Ese iyi ni yo Afurika dushaka kubamo? Ese iyi ni yo Si dushaka? Amateka mabi y’u Rwanda ni umuburo. Urugendo rw’amacakubiri n’ubuhezanguni rugeza kuri Jenoside, rushobora kuba aho ari ho hose igihe rudebekewe.”

Perezida Kagame yagarutse ku mateka y’u Rwanda ashimira by’umwihariko abarokotse bakomeje kwikorera umutwaro w’ubwiyunge.

Yagaragaje ko mu mateka yabayeho ku Isi, abarokotse ubwicanyi bukomeye bahora bitezweho guceceka, bakigengesera bakangishwa kuba bakurwaho cyangwa bagashinjwa kwikururira akaga.

Yagaragaje uburyo igihe kinini ibitangazamakuru biyobowe n’abakomeye ku Isi, byagiye byambika abahohoterwa isura nshya y’abagome.

Ati: “Ndetse n’uyu munsi wo kwibuka ufatwa nk’uburyo bwa Politiki. Si yo kandi ntiyigeze iba yo. Igisubizo cyacu kuri ubwo buryarya, birarura. Twibuka kubera ko ubwo buzima bwari ubw’agaciro kuri twe.”

Yashimangiye ko Abanyarwanda batazigera barebera mu gihe babona  impamvu shingiro za Jenoside, ko igihe cyose bazahangana no kuyikumira n’igihe bizaba bibasaba gusigara bahagaze bonyine ku Isi.

Ati: “Ariko icyo dushaka ni ubufatanye mu kwemeza no guhangana n’ibyo bibazo dufatanye urunana nk’Umuryango Mpuzamahanga.”

Yavuze ko uko u Rwanda rurushaho gufata ingamba zo kwicungira umutekano no kubungabunga ubusugire bwarwo, ni ko ukuri guhari kwa Jenoside kurushaho gushidikanywaho kandi kugapfobywa.

Loading