Inkura zirabura zongeye kugaruka mu Rwanda
Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2017, pariki y’ Akagera iherereye mu ntara y’ Uburasirazubwa bw’ u Rwanda yakiriye inkura 10 zirabura mu gihe hari hashize imyaka 10 nta nkura yirabura iri mu gihugu bitewe n’ uko izari zihari zazimiye burundu biturutse kuri ba rushimusi.
Izi nyamaswa zongeye kugaruka mu Rwanda ku bufatanye bwa African Parks, Howard G. Buffett Foundation na RDB.
Mu myaka ya 1970 muri Pariki y’Akagera habarurwaga inkura z’umukara zigera kuri 50 ariko zagiye zikendera kubera ba rushimusi bazo kugera zishizeho mu 2007.
Umuyobozi wa African Parks Peter Fearnhead avuga ko inkura ari ikimenyetso cya Africa ariko nyamara ngo ba rushimusi barazihiga cyane ngo bacuruze ihembe ryazo.
Ati “Ubushake bw’u Rwanda mu kuzigarura bugaragaza umuhate udasanzwe wo kuzirinda no kongera kugarura urusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki y’Akagera".
Umuyobozi mukuru wa RDB Clare Akamanzi nawe yemeje ko kugarura inkura mu Rwanda ari indi ntambwe mu kurengera ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo, ashima cyane ababifashijemo u Rwanda ngo zigaruke.
Mu bihe bishize kandi umunyamerika w’umuherwe Howard G. Buffett yemereye Perezida Kagame ko Howard G. Buffett Foundation izafasha u Rwanda kongera kugarura izi nyamaswa mu gihugu.
Howard G. Buffett akaba yatanze ubutumwa ko yishimiye iyi ntambwe ikomeye u Rwanda rwongeye gutera mu kurengera ibidukikije n’imiyoborere myiza.
Ku isi hose hasigaye inkura z’umukara zibarirwa ku 5 000.
Zageze i Kanombe mu gitondo rwo kuri uyu wa Kabiri