Amakuru

Ingabire Victoire yongeye kwitaba urukiko aregwa ibyaha bikomeye

Umuhoza Ingabire Victoire, wahoze ari umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda, yagejejwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Nyakanga 2025, aho yitabiriye iburanisha ku kifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, akurikiranyweho ibyaha bikomeye bijyanye n’umutekano w’igihugu.

Uyu munyapolitiki wamenyekanye cyane mu myaka ishize, ubu akurikiranyweho:

  • Kurema umutwe w’abagizi ba nabi
  • Gutegura no gushishikariza ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda
  • Gukwirakwiza amakuru agamije kubiba urwango cyangwa gutesha agaciro ubuyobozi

Ingabire Victoire yari yarafunzwe bwa mbere mu mwaka wa 2010, ashinjwa ibirego birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, guteza imvururu muri rubanda no kugira uruhare mu mitwe yitwaje intwaro. Yakatiwe imyaka 15 y’igifungo, ariko muri Ukuboza 2018, yaje gufungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika nyuma yo kumara imyaka 8 afunzwe.

Hashize igihe asubiye mu bikorwa bya politiki, binyuze mu itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga, bikekwa ko harimo amagambo ashishikariza abantu kwigumura ku buyobozi, ndetse hakaba hari n’ibimenyetso bishya ubushinjacyaha buvuga ko byerekana imikoranire n’amatsinda yitwaje intwaro.

Yafashwe na RIB mu cyumweru gishize, tariki ya 3 Nyakanga 2025, ahita afungwa by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.

Ukurikije Itegeko ngenga Nº 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingabire Victoire ashobora guhanwa bikurikira:

  • Kurema umutwe w’abagizi ba nabi: igihano kiri hagati y’imyaka 10 kugera kuri 20 y’igifungo.
  • Gushishikariza abantu kwigumura ku butegetsi cyangwa gutera imvururu muri rubanda: igifungo kiri hagati y’imyaka 7 kugeza kuri 15.
  • Gukwirakwiza amagambo agamije kubiba urwango cyangwa gusebanya ku mugaragaro: igifungo cy’imyaka 5 kugeza kuri 7, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda.

Nibaramuka bamuhamije icyaha, ashobora guhabwa igihano cy’igifungo kiri hejuru y’imyaka 15, bitewe n’uburemere bw’ibyaha aregwa ndetse n’uko aburana.

Urubanza rwatangiye kuri uyu wa Kabiri , rukaba rugamije kureba niba akwiye gukomeza gufungwa mu gihe iperereza rigikomeje cyangwa niba yaba arekuwe by’agateganyo.

By:Florence Uwamaliya 

Loading