AmakuruMu MahangaUbutaberaUbuzima

India: Polisi Yaraye Ku Nkeke Kubera Umuganga Wishwe Nyuma Yo Gufatwa Kungufu

Mu ijoro ryo ku wa gatatu, abarenga ibihumbi 10 by’ abahinde bo muri leta ya Bengal y’Uburengerazuba bakoze urugendo mu mihanda bigaragambyaga kubera ifatwa kungufu n’iyicwa ry’umuganga wihuguriraga mu bitaro bya leta i Kolkata mu cyumweru gishize.

 Urugendo rwa Reclaim n’ijoro ryabaye indunduro y’icyumweru cy’imyigaragambyo yuzuye ubwoba yatewe no kwica bunyamaswa umwana w’imyaka 31 mu ishuri ry’ubuvuzi rya RG Kar ku wa gatanu ushize.

 Nyuma yo gukora amasaha 36 atari yoroshye, uyu munyeshuri yaguye agacuho mu cyumba cy’amahugurwa kubera kubura aho yagenewe kuruhukira.

 Bukeye bwaho, bagenzi be basanze umurambo we wambaye ubusa kuri podiyumu, kandi yakomeretse cyane.

N’ubwo imyigaragambyo ahanini yari mu mahoro, yaranzwe n’imirwano yabaye hagati y’abapolisi n’itsinda rito ry’abagabo batamenyekanye binjiye mu bitaro bya RG Kar, (aho umuganga yiciwe) maze basahura ishami ry’ubutabazi.

Sinaho gusa ku I Kolkata kuko hari n’Imyigaragambyo mito yabereye no mu yindi mijyi myinshi yo mu Buhinde nka Delhi, Hyderabad, Mumbai na Pune.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading