Amakuru

Indege ya Muammar Khadafi yari imaze imyaka 10 ikora iki mu Bufaransa ?

Indege bwite yari iya Muammar Khadafi wabaye umukuru wa Libya yaguye mu murwa mukuru Tripoli nyuma y’imyaka hafi 10 ibitswe kandi yitabwaho mu Bufaransa, nk’uko ibinyamakuru muri Libya bibivuga.

Iyi ndege rutura yo mu bwoko bwa Airbus A340, kugaruka kwayo mu kirere cya Tripoli mbere yo kugwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Mitiga byatinzweho na Al Arabiya TV mu gitondo cyo kuwa mbere.Ibinyamakuru byinshi byasubiyemo amagambo ya Minisitiri w’Intebe Abdul Hamid Dbeibah, wari ku kibuga cy’indege mu ijoro ryabanje ategereje ko iyi ndege ihagera.Yavuze ko gutunganya iyo ndege n’ibindi byose byarangiye, ko guverinoma y’inzibacyuho ariyo yishyuye byose kugira ngo igaruke muri Libya, nk’uko ibiro bya minisitiri w’intebe byabitangaje muri iryo joro.

Dbeibah avuga ko mu ndege 14 zisigaye, 12 zagombaga kugaruka muri Libya, mu gihe leta yariho ikora byose ngo ebyiri z’ingenzi cyane zigaruke.Al Arabiya ivuga ko indege ya Khadafi, izwi kandi nk’ “ingoro iguruka”, yagurukijwe ku butumburuke bwo hasi muri Tripoli ibanza no kuhazenguruka mbere yo kururuka.Avugana n’abanyamakuru kuri iyi ndege, Dbeibah yagize ati: “Abaturage ba Libya nibo bazagena ibyayo” niba izakoreshwa n’abategetsi cyangwa izakoresha mu nyungu rusange, nk’uko Al Arabiya ibivuga.Yavuze ko kugaruka mu gihugu kw’iyi ndege yamamaye ari “intambwe nziza kuri Libya, umutekano n’ubukungu bwayo.”Iyi ndege y’agatangaza kandi y’igiciro mu gihe cyayo yavuzweho cyane ku ruhando mpuzamahanga.

Khadafi – wategetse Libya imyaka igera kuri 40 – yabonekaga ku ruhando rw’isi mu mwihariko we, yiciwe mu mujyi avukamo wa Sirte mu kwa 10/2011 nyuma y’imigumuko ya rubanda yari yahereye mu kwezi kwa kabiri uwo mwaka ikaza no kumuhirika.Ubutegetsi bushya bwa Libya, Guverinoma y’Ubumwe bw’Igihugu, ikuriwe na Abdul Hamid Dbeibah yarahiye mu kwezi kwa gatatu nyuma y’amatora atewe inkunga na ONU/UN yabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka.

SRC:BBC

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *