Imvura izagabanyuka mu Gihugu hose
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), kiratangaza ko imvura iteganyijwe mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Gicurasi 2022 (kuva taliki ya 11 kugeza taliki ya 20), iri hagati ya milimetero 0 na 60, ikaba izagabanyuka mu gihugu hose.
Imvura iri hagati ya milimetero 45 na 60 ni yo nyinshi iteganyijwe muri iki gice ikaba iteganyijwe henshi mu Turere twa Nyamasheke, Rubavu, Rutsiro, Nyabihu, Musanze, Burera, mu majyaruguru y’Uturere twa Gakenke na Ngororero, mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru no mu burasirazuba bw’akarere ka Rusizi.
Ibice bisigaye by’Intara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba, n’ibyo mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 45.
Imvura iri hagati ya milimetero 0 na 15 ni yo nkeya iteganyijwe muri iki gice ikaba iteganyijwe mu gice kinini cy’Uturere twa Kayonza na Kirehe, mu burasirazuba bw’Akarere ka Gatsibo no mu majyepfo y’Akarere ka Bugesera.
Ibice bisigaye by’Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo ndetse n’Umujyi wa Kigali hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 15 na 30.
Nkuko byari biteganyijwe mu iteganyagihe ry’igihembwe cy’Itumba rya 2022, iyi mvura nke iteganyijwe mu gice kinini cy’Igihugu iragaragaza icika ry’imvura y’Itumba uretse mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru aho biteganyijwe ko imvura izacika hagati y’itariki ya 1 n’iya 10 Kamena 2022.
Imvura iteganyijwe izaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa henshi mu gihugu muri iki gice (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 5 na 50).
Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’iminsi ibiri (2) n’iminsi itanu (5), ikaba iteganyijwe kuva taliki ya 23 Gicurasi kuzamura mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru no kuva taliki ya 25 Gicurasi kuzamura ahandi hasigaye.
Imvura iteganyijwe izaba irimo inkuba n’umuyaga ikazaterwa n’isangano ry’imiyaga riherereye mu karere u Rwanda ruherereyemo ryongerera imbaraga imvura ituruka ku miterere ya buri hantu. 2.
Umuyaga uteganyijwe
Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 8 ku isegonda uteganyijwe mu majyaruguru y’Intara y’Iburasirazuba mu bice by’Uturere twa Gicumbi, Nyagatare na Gatsibo no mu bice byinshi by’Intara y’Iburengerazuba mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Rubavu no mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyabihu na Nyamagabe.
Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda uteganyijwe mu bice bisigaye mu gihugu.
Ubushyuhe buteganyijwe
Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Gicurasi 2022, hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 17 na 29 mu Rwanda.
Mu bice bimwe by’Umujyi wa Kigali, ikibaya cya Bugarama, igice cy’Amayaga n’ibice bimwe by’Uturere twa Ngoma na Bugesera ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwinshi kurusha ahandi buzaba buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 29.
Igipimo cy’ubushyuhe kiri hagati ya dogere selisiyusi 23 na 26 giteganyijwe mu bice bisigaye by’intara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali, mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu no mu Ntara y’Amajyepfo uretse mu burengerazuba by’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru hateganyijwe ubushyuhe buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 23.
Mu majyaruguru y’intara y’Amajyaruguru muri Parike y’Igihugu y’Iburunga, mu burengerazuba bw’Akarere ka Nyabihu no mu burasirazuba bw’Akarere ka Rubavu ni ho hateganyijwe ubushyuhe buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 17 na 20.
Ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe mu kwezi kwa Gicurasi igice cya gatatu.