AmakuruUbuzima

Impungenge ni zose kuri ruhurura ikomeje kuba imanga n’icukiro ry’imyanda

Uko iminsi igenda yicuma ninako ruhurura ihuriweho n’umudugudu wa Karuyenzi mu Kagali ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama ho mu Karere ka Kicukiro n’imidugudu ya Tetero na Munanira yo mu Kagari ka Rugarama, Umurenge wa Nyamirambo ho mu Karere ka Nyarugenge, ikomeje kurushaho kuba imanga n’icukiro ry’imyanda bikomeje gutera impungenge ku buzima bw’abahatuye ndetse n’iyangirika ry’ibidukikije.

Iyi ruhurura ihuriweho n’uturere twombi twavuze haruguru ikomeje kugenda iba icyobo kinini haba mu bujyakuzimu ndetse n’ubugari, dore ko amwe mu mazi aturuka ku musozi wa Mont Kigali aruhukira muri iyi ruhurura, byongeye ubuyobozi bukaba butarakoze ibishoboka ngo itunganywe nk’uko izindi zitandukanye zo mu mujyi wa Kigali zagiye zitunganywa.

Bitewe n’uko usanga abantu batandukanye baba batambuka mu nzira iri kuri iyi ruhurura, hari impungenge ko hashobora kuzateza impanuka abana cyangwa abantu bakuru bagwamo bagakomereka bikabije, cyangwa se bakaba banahasiga ubuzima.

Uretse kuba abantu bagwa muri iyi ruhurura, hari impungenge ko umwanda ukomeje guterwa n’uko hari abamenamo ibishingwe, ushobora gukururira indwara zikomoka ku mwanda abahatuye ndetse n’abandi bagerwaho n’amazi aturuka muriyo.

Hari impungenge kandi ko bitewe no kuba iyi ruhurura idatunganijwe hataboneka uburyo burambye bwo kubungabunga ibidukikije, aho usanga iyo amazi y’imvura abaye menshi atwara ubutaka bigatuma inkombe z’iyi ruhurura zikomeza kwaguka ku buryo bukabije.

 

 

Bitewe n’uko iyi ruhurura nta wayitayeho ngo itunganywe ku buryo bukwiriye, bamwe mu baturage bwitwikira ijoro bakamenamo ibishingwe nabyo birimo ibitabora bishobora kwangiza ibidukikije, ndetse bamwe banavuga ko iyo imvura iguye amazi amanukana ibyo bishingwe bigatemba bigana mu migenzi n’igishanga cya Gikondo.

Turacyagerangeza kuvugisha inzego z’ubuyobozi zibishinzwe zo mu Murenge wa Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge n’izo mu Murenge wa Kigarama mu Karere Kakicukiro, ngo hamenyekane impamvu iyi ruhurura idashyirwa muri gahunda ngo itunganywe ireke gukomeza kuba imanga n’icukiro ry’imyanda.

Ikindi gikenewe kumenyekana ni impamvu ituma abaturage bamena imyanda muri iyi ruhurura, nyamara hari sosete zishinzwe gukusanya ibishingwe mu mujyi wa Kigali zikabijyana ahabugenewe mu rwego rwo kugira umujyi urangwa n’isuku.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *