Impuguke zisanga ubushake bwa Politiki ariyo nkingi ya mwamba mu koroshya ubucuruzi
None kuwa 12 Werurwe 2019 hateranye inama ngarukamwaka kunshuro yayo ya gatanu y’Ikigo cy’ubushakashatsi mu iterambere ry’ubukungu (EPRN),hagamijwe kwigira hamwe uburyo bwo kunoza imiterere y’ubukungu no kurebera hamwe uko ubuhahirane mu karere ka Africa buhagaze n’uburyo bushoboka.
Insanganyamatsiko y’iyi nama ikaba yari ukureberahamwe uburyo ubucuruzi bushoboka kumugabane wa Afrika,kurebera hamwe imbogamizi zihari ndetse n’amahirwe ahari.( “The African Continental Free Trade Area : Challenges and Opportunities.”)
Zimwe mu ntego za EPRN nk’ikigo cy’ubushakashatsi bujyanye na politiki y’iterambere ry’ubukungu, ni ukurebera hamwe uko ubukungu bwifashe, ahagaragara imbogamizi, haba mu bucuruzi cyangwa mu nganda , byose bigakorwa hagamijwe gukora ubushakashatsi no gutanga inama y’icyakorwa, kugirango ubukungu burusheho gutera imbere muri rusange nkuko byatangajwe n’Umuhuzabikorwa wayo Seth Kwizera.
Prof. Herman Musahara, Impuguke, akaba n’Umwarimu muri Kaminuza , yavuze ku byerekeye ubukungu bushingiye ku buhahirane bw’akarere, yemeza ko mu gufatanya mu by’amasoko bigenda mu byiciro kandi bigatwara igihe, akomeza avuga ko nubwo bitwara igihe, ariko bikemurwa n’ubushake bwa politike aho yatanze urugero ku muryango wa Afrika y’Iburasirazuba wagiye ugaragaza imbogamizi zitandukanye.
Prof. Musahara asanga habayeho ubushake bwa politiki no kumvikana, ku byerekeye Afrika by’umwihariko, bakirengagiza ibyo bapfa, uyu mugabane watera imbere naho ku bibazo n’amakimbirane no kutumvikana ku bibazo bimwe na bimwe, asanga no mu muryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Uburayi (European Union), naho hari ibibazo bya Brexit, aho Abongereza bashaka kuva muri uriya muryango ubahuza nubwo hakiri ukumvikana guke kuri uyu mwanzuro.