Impanuka ikomeye y’ubwato muri Victoria hamaze kubarurwa 100 bapfuye
Nibura abantu 100 bamaze kubarurwa mu bahitanywe n’impanuka y’ubwato bunini bwaraye bwibiye mu kiyaga Victoria nk’uko byemejwe n’Umupolisi Mukuru mu Mugi wa Mwanza Simon Sirro.
Harakekwa ko abagera kuri 200 baba barohamye. Abatabazi bakomeje gushakisha abapfuye no gutabara ababa bagihumeka nyuma y’uko ijoro ryakomye mu nkokora ibikorwa by’ubutabazi ku barohamye muri iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku wa kane tariki 20 Nzeri 2018.
Ubu bwato bwitwa MV Nyerere bwaraye bwibiye hafi y’inkombe aho bukora ingendo zihuza ibirwa bya Ukora na Bugolora.
Birakekwa ko abantu umurengera ku bo bwagenewe gutwara barushije intege uruhande rumwe bituma bwibira.
Ibinyamakuru muri Tanzania byanditse ko buriya bwato bwagenewe gutwara abantu 100 ariko birakekwa ko bwibiye burimo abantu 400.
Abafite ababo bari bagiye muri buriya bwato bukorera mu bice bya Mwanza bafite ubwoba bategereje kumenya amakuru yabo.
Umwe mu bari bafite abe bagiye muri buriya bwato witwa Editha Josephat Magesa yagize ati “Nahamagawe bambwira ko nabuze masenge, data n’umuvandimwe.”
Yavuze ko bababaye cyane kandi basaba Leta kubaha ubwato bushya kuko ari buto ugereranyije n’umubare w’abakeneye serivisi yabwo.
Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Mwanza, John Mongella yari yatangaje ko abantu 42 cyangwa bashobora kurenga bitabye Imana.
Yavuze ko abantu 37 batabawe ariko barembye cyane bikaba bitandukanye n’amakuru yavugaga ko harokowe abagera ku 100.
Kumenya umubare w’abo ubwato bwari butwaye biragoye cyane kuko ushinzwe gutanga amatike na we yapfiriye muri iyi mpanuka.
Ubu bwato ngo bwari bwuzuye cyane bitewe n’uko ababujyagamo bajyaga mu isoko mu kirwa cya Bugolora.
Impanuka z’ubwato muri Tanzania zikunze guhitana benshi bitewe n’uko butwara abantu batajyanye n’ubushobozi bwabwo.
Muri 2012, nibura abantu 145 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bwibiye hafi y’ibirwa bya Zanzibar mu Nyanja y’Ubuhinde.
Mu mwaka wari wabanje abantu basaga 200 bari bapfiriye mu mpanuka n’ubundi hafi y’ibirwa bya Zanzibar.
Mu 1996, abantu 800 baguye mu mpanuka y’ubwato, MV Bukoba bwibiye mu kiyaga Victoria.
Hari Umudepite witwa Joseph Mkundi uhagarariye agace ka Ukerewe akaba ari mu ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’iriri ku butegetsi hari hashize igihe abwiye Inteko ko nihatagira igikorwa vuba buriya bwato buzakora impanuka ikomeye, Leta ikazakozwa isoni no kwandika ubutumwa bwihanganisha ibihumbi by’abantu bazaba babuguyemo, kubera imikorere mibi y’abari babufite no kuba bwari bushaje cyane.
Perezida John Pombe Magufuli yihanganishije imiryango yaburiye ababo muri iyi mpanuka asaba Abatanzania kurangwa n’ituze mu gihe hakomeje ibikorwa by’ubutabazi nk’uko byaraye bitangajwe n’Umuvugizi w’Ibiro bya Perezidansi, Gerson Msigwa.