AmakuruPolitikiUncategorized

Imitekerereze isesengura k’Urubyiruko niwo musingi w’amahoro u Rwanda rwifuza

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) Ndayisaba Fidele, yagaragaje ko mu kuzirikana ku mahoro u Rwanda wihaye intego  yo  kwita cyane ku rubyiruko  nk’icyizere cyarwo,  rugafashwa kugira imyumvire itunganye n’indangaciro ikwiriye abanyarwanda, rugahabwa ibiganiro n’ubumenyi  birufasha gusesengura.

Ubusanzwe urubyiruko mu Rwanda rubonwa nk’imbaraga  ndetse n’umusingi w’iterambere ry’Igihugu, kuko iki kiciro kigizwe n’umubare munini w’Abanyarwanda, bakwiye kugirirwa icyizere  kuko aribo bitezweho  gukorera igihugu, ni bo bategurwamo abayobozi b’ejo hazaza, basabwa rero kugira imitekerereze isesengura, ituma bamenya ikibi bakakirwanya bivuye inyuma, bagaharanira ikiza, akaba ari cyo baharanira mu guteza  imbere   igihugu cyababyaye.

Ni mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo Fidele Ndayisaba yatangazaga umurongo u Rwanda rwihaye nka kimwe mu bihugu bigize Umuryango w’abibumbye hitegurwa kwizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga wahariwe amahoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidele, yemeje ko ibiganiro bishishikariza urubyiruko guhindura imyumvire byanatangiye hirya no hino mu gihugu hagamijwe kurufasha kuzirikana indangaciro zimakaza  amahoro ari nawo musingi wo kwiyubakira igihugu.

Fidele Ndayisaba agaragaza ko kenshi usanga hirya no hino  urubyiruko rukunze gushorwa mu bikorwa bigayitse, bibangamira amahoro bikanateza imyivumbagatanyo, ariko kuko u Rwanda nk’igihugu gifite amasomo akomeye mu kuba cyarabuze amahoro  cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kigatakaza abagituye barenga miliyoni mu minsi 100 gusa kandi hakoreshejwe imbaraga z’urubyiruko , kuri ubu urubyiruko rwibandwaho cyane mu kurutoza  gukurana imitekekerereze isesengura, hagamijwe kurufasha kwirinda ingaruka izo arizo zose zatuma rwirara bityo rukaba ibikoresho byabakwifuza kurusubiza inyuma mu nyungu zitagamije kubaka igihugu ndetse n’amahoro arambye.

Ndayisaba asobanura ko ibyo biganiro bigamije kungurana ibitekerezo n’uruhare rwa buri wese ku mpamvu zo guharanira amahoro.

Umunsi mpuzamahanga w’amahoro uba tariki ya 21 Nzeri buri mwaka, ukaba wizihizwa guhera mu 1981 ubwo Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemezaga ko ibihugu byose biri muri uwo muryango bizajya bizirikana ku mahoro. Mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Insanganyamatsiko yawo igira iti “Uburenganzira ku mahoro, isabukuru y’imyaka 70 ku burenganzira bwa muntu, Imitekerereze isesengura”

 

 

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *