I&M Bank Yasobanuriye Abanyamuryango ba Kigali Leather Cluster Gahunda ya “KATAZA” Ikubiyemo Inguza Itangwa Nta Ngwate.
Abanyamuryango bibumbiye muri Kigali Leather Cluster bishimiye amahugurwa yo kubongerera ubushobozi mu bijyanye no kwiteza imbere binyuze mugufata inguzanyo itangwa na I&M Bank yitwa Kataza.
Kuruyu wa gatatu Tariki 5 Gashyantare 2025, nibwo mu mujyi wa Kigali haberaga amahugurwa yo kongerera ubushobozi bwo kwiteza ku banyamuryango ba Kigali Leather Cluster, basanzwe bangerera umusaruro ibikomoka ku mpu.
Ni amahugurwa y’umunsi umwe yateguye na I&M Bank hamwe n’abafatanyabikorwa bayo muri gahunda ya Kataza, mu Rwego rwo gufasha urubyiruko ndetse n’abandi gusobanukirwa umushinga wabo ndetse n’uburyo wababyarira inyungu.
KATAZA ni gahunda ya I&M Bank, aho buri mucuruzi, uwikorera cyangwa ikigo, ashobora guhabwa inguza y’amafaranga agera kuri miliyoni 130Rwf, hagendewe ku mushinga uko ungana, ayo mafaranga ukayahabwa ntangwate utanze kandi ukazishyura ku nyungu nto ya 9%.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri I&M Bank, Uwijuru Christian, Avugako batangira gahunda ya Kataza barebye kubice bigihura n’imbogamizi cyane, harimo nk’ubukerarugendo, ubuhinzi no guhanga udushya.
Christian Uwijuru Ati. “KATAZA ni gahunda dufatanyije na BRD, Master Card Foundation ndetse na RWAMREC, Ikaba igamije gufasha abari migisate cy’ ubuhinzi, ubucyerarugendo, ubugeni, ubukorikori no guhanga udushya kugirango bahobore kwiteza imbere no kwagura imishinga yabo.”
Akomeza agira Ati. “Niyo mpamvu turi kumwe n’abanyamuryango ba KLC kugirango turebe bimwe mu bibazo bahura nabyo bikadindiza iterambere ryabo, twabonye ko abenshi badindizwa no kubura igishoro arinako nano dusanga harimo n’ikibazo cy’ubumenyi bucye no kudasobanukirwa umushinga neza, akaba ariyo mpamvu twahisemo gukorana na IM ndetse RWAMREC kugirango babafashe gusonanukirwa neza no gutera imishinga yabo”.
Christian Uwijuru yasoje avuga ko ibibyose babikora kugirango urubyiruko rubashe kwiteza imbere, abafite imishinga yabo babashe kuyishyira mu bikorwa bityo bahe akazi abanda batagafite.
Ati. “turifuza ko urubyiruko rwabona akazi keza kandi kabahemba neza.”
Abafite imishinga akenshi usanga hari igihe ntamakuru afatika bafite bityo ugasanga imishinga yabo ikomeje kudindira, ni mwurwo rwego I&M Bank ikomeje ubukangurambaga bwo ku menyekanisha gahunda KATAZA, kugirango bayimenye kandi bayigane kubera uburyo bworoshye yashyiriye abafata inguzanyo.
Umuyobozi wa Kigali Leather Cluster, Kamayirese Jean D’amour avuga ko iyi gahunda ya KATAZA izafasha benshi bakora akazi ko ngutunya impu, kubera uburyo boroherejwemo bwo guhabwa inguzanyo kandi bakaba bizeye ko umushinga wabo mu gihe waba uteguye neza bakuramo inyungu ntakabuza.
Kamayirese Jean D’amour Ati. “Abenshi mu bongerera umusaruro impu wasangaga ntago gukorera (Uruganda cyangwa Atelier) bafite kubera kubura ubushobozi, twiziyeko rero iyi nguzanyo izadufasha gukemura ibibazo nkibi byo kubura aho gukorera huzuje ubuziranenge”.
Benjamin Mutumira, umuyobozi wa I&M Bank mu Rwanda atangiza Aya mahugurwa yavuze ko bishimiye ubufatanye na KLC kuko biteguye gukorana mu mishinga y’iterambere mukuzamura no guha agaciro ibikorerwa iwacu cyane ibikomoka ku mpu.
Yagize Ati, “Nta kindi tubasaba usibye ubunyangamugayo, icyo twe dushaka nuko imishinga yanyu ihabwa imbaraga z’amafaranga mukayinoza, duhereye ku banyamahanga baza iwacu, benshi bataha babuze ibyo batwara iwabo, urebye nuko ibyo dukora bikiri hasi, twese iyo tugiye ku isoko usanga dushaka Inkweto cyangwa imikandara bikoze mu mpu, muze dukorane muhabwe amafaranga muve mu gukora ibiciriritse dukore ibihambaye byiza Kandi birashoboka”.
Kigali Leather Cluster yavutse ku gitekerezo cy’ umukuru w’ igihugu, nuko MINICOM ishyigikira ihuriro ryacu nuko igitekerezo tugishyira mu bikorwa.
Umwanditsi: Bertrand Munyazikwiye