AmakuruPolitiki

Ikizere Cyo Gutsinda Amatora y’Umukuru w’Igihugu Nicyose Kuri Hon Dr. Frank Habineza

Dr Frank Habineza agiye kongera guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu kunshuro ya 2 aho matora ya 2017 yagize amajwi 0.48%. Ubwo Hon. Dr Frank Habineza yaganiraga n’ Itangazamakuru yavuzeko yizeye itsinzi kuriyi nshuro kubera ko ubwo yatsindwaga bwa mbere byatewe no kuba ishyaka rye nta gihe ryari rimaze ryemewe n’amategeko mu rwanda.

Hon. Dr Frank Habineza, Umuyobzi w’Ishyaka Green Party Rwanda

Hon Dr. Habineza Ati. “Amatora ya 2017 Wibuke ko twari ishyaka ryari rimaze imyaka mike cyane twemewe n’amategeko, kuko 2013 nibwo twemewe n’amategeko kandi amatora twayagiyemo 2017, urumva ko ari imyaka 4 kandi ubushize mu matora y’umukuru w’igihugu ntabwo twabonye amajwi ahagije ariko twibuke y’uko twari ishyaka ryonyine mu gihugu rihanganye n’andi mashyaka icyenda, ntabwo yari umukandida wa FPR gusa yari umukandida w’andi mashyaka yose uko abarizwa mu Rwanda.”

Dr Habineza yabwiye itangazamakuru ko hari itandukaniro ry’uko amatora aheruka bitwaye kuko hahindutse byinshi bishingiye ku kwaguka kw’ishyaka bityo ko bizeye ko bizabafasha mu matora y’uyu mwaka.

Ati “Itandukaniro rero rihari n’ubushize, ishyaka ryacu rimaze imyaka 15 rishinzwe harimo 11 twemewe n’amategeko, urumva ko hari icyahindutse ku bukure bw’ishyaka.”

“Icyo gihe twari dufite mu turere, mu ntara no ku rwego rw’igihugu gusa ariko ubu hiyongereyeho inzego z’urubyiruko, abagore kuva ku turere, ku ntara no ku rwego rw’igihugu ndetse twatangiye gushyiraho inzego ku murenge, urumva ko ishyaka ryacu ryagutse dufite abantu benshi kurusha abo twari dufite cya gihe.”

Yagaragaje ko kandi mu 2018 hiyongereye abitabiriye amatora y’abadepite kandi babashije gutsinda ku majwi 5% bivuze ko umubare wiyongereye ndetse banabasha kugira umuntu utorwa mu basenateri.

Yakomeje ashimangira ko bakuze ku buryo hashingiwe ku cyizere bagirirwa mu banyarwanda n’uko bakiriwe ndetse n’abarwanashyaka bayo uburyo bagirirwa icyizere mu nzego zitandukanye.

Ati “Twarakuze, ubu turi ishyaka rifite abadepite babiri n’umusenateri hari n’abandi mu nzego zitandukanye, abantu bacu bagiye bagirirwa icyizere. Twavuga ko mu by’ukuri ishyaka ryacu ryashinze imizi, ryumviswe cyane n’Abanyarwanda ndetse n’ibitekerezo byacu twari twatanze twiyamamaza byahawe agaciro n’abatsinze kuturusha ku buryo twavuga ko byashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 70%.”

Kuri ubu Ishyaka rya Green Party ryari rihagarariwe n’Abadepite babiri mu nteko ari bo Ntezimana Jean Claude usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka na Dr Habineza Frank uriyobora.

Kuri ubu bitandukanye n’uko byagenze mu matora aheruka kuko Dr Frank Habineza yemerewe kwiyamamaza ku myanya yose yaba umukuru w’Igihugu n’uw’umudepite ariko kuri iyi nshuro aziyamamaza ku mwanya wa Perezida gusa.

Yagaragaje ko badafite impungenge ku kuba imibare y’ababahagarariye mu nteko ishobora kugabanyuka kubera iyo mpamvu ashimangira ko urutonde rw’abakandida bemejwe n’Inama Nkuru y’Ishyaka uko ari 64 bose bashoboye ku buryo bizeye kubona imyanya mu Nteko.

Ati “Ubu twubahirije ihame ry’uburinganire bitandukanye n’uko ubushize byagenze kuko batunenze ko tugiye mu Nteko turi abagabo gusa, ibyo rero turizera ko ibyo batunenze ubushize ntaho bazahera babinenga, turizera ko bizaba byiza ku rushaho.”

By: Imena

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *