Uncategorized

Ikibuga cy’ingede cya Bugesera: Imirimo y’ibanze nk’aho indege zigwa igeze kuri 85%

Imirimo yo kubaka ibikorwa remezo bitandukanye ku kibuga cy’indege gishya mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba igeze ku rugero rwa 85%, nk’uko byatangajwe na Aviation Travel and Logistics (ATL).

Nk’uko byatangajwe na ATL, isosiyete ifitwe na leta ishinzwe ibikorwa bijyanye n’indege no kugenzura imirimo y’ubwubatsi bw’ikibuga cy’indege gishya, icyiciro kiriho kubaka aho taxi ziparika, umuhanda ugwaho indege, uburyo bwo gufata amazi, imiyoboro yo mu butaka, n’ibindi.

Jules Ndenga uyobora ATL, yatangarije The New Times ko ku gice cya kabiri, biteganijwe ko amasezerano azatangwa muri uyu mwaka.

Yasobanuye ko igice cya kabiri cy’ubwubatsi kizaba kigizwe no kubaka aho abagenzi bategerereza, ahagenewe imizigo, umunara ugenzura ikirere, n’inyubako z’umutekano, ubuyobozi, n’ibiro.

Kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga gishya byari biteganijwe ko bizarangira mu 2026. Icyakora, Ndenga yavuze ko biteganijwe ko imirimo yo kubaka izarangira mu 2027.

Ati: “Intambwe izakurikiraho ni iyo guhugura abakozi, kugerageza no gutangiza ikibuga cy’indege, no kubona icyemezo kigomba gufata umwaka. Kubera iyo mpamvu, ikibuga cy’indege kizatangira gukora mu 2028 ”

Ikibuga cy’Indege cya Bugesera biteganyijwe ko kizatwara miliyari 2$, gusa Umuyobozi wa ATL avuga ko igiciro gishobora guhinduka bitewe n’impamvu runaka cyangwa kikaguma aha.

Loading