Urukundo

Iki nicyo kintu gishobora gutuma uzinukwa n’umukunzi wawe

Abasore cyangwa Abakobwa benshi mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina bakunda gukora ikosa rishobora kubaviramo ibibazo kandi aribo babyiteye.

Mu bushakashatsi bwakozwe hagati y’umwaka wa 2007 na 2011, bwagaragaje ko nibura abantu 512, bandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kubera huti huti bagira mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina bityo bagakoresha agakingirizo nabi uko bidakwiriye.

Mu butumwa yatanza Dr Lydia Shrier yagize ati” Niba mugiye gukoresha agakingirizo , ni ngombwa ko mugakoresha neza kuko iyo gakoreshejwe nabi ntacyo kabafasha mu kwikingira indwara zandurira mu bibonano mpuzabitsina cyangwa inda zitateganyijwe.”

Mu ikoreshwa ry’agakingirizo ku rubyiruko rwananiwe kwifata hakunda kubaho amakosa anyuranye ari nayo atuma batwara/batera inda zitateganyijwe cyangwa bakahandurira indwara zinyuranye harimo na Sida.

Abakobwa ahanini nibo bakunda guhura n’ibibazo by’ikoreshwa nabi ry’agakingirizo kubwo kutagenzura uko gakoreshwa mu gihe cy’igikorwa.

Abwirwa benshi akumva beneyo. Iyi nkuru ntigamije gushishikariza urubyiruko kwishora mu busambanyi. Ikiruta byose ni ukwifa kugeza bashatse. Ariko abananirwa kwifata nabo ntitwabatera amabuye ahubwo dukwiriye kubakebura bakamenya n’ikoreshwa neza ry’agakingirizo igihe babikoze

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *