Ijambo rya Perezida Kagame risoza umwaka wa 2018
Mbanje kubasuhuza no kubifuriza Umwaka Mushya Muhire wa 2019. Hari byinshi byiza biri imbere, ariko kandi hari n’akazi tugomba gukora kugira ngo tugeze igihugu cyacu aho twifuza.
Kandi turishimira ibyiza twagezeho muri uyu mwaka dusoje. U Rwanda rwatanze umusanzu warwo mu gusigasira ubumwe bwa Afurika. Ubukungu bwacu bukomeje gukura, ahanini bishingiye ku bumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda. Imiyoborere n’imibanire nabyo bikomeje gutera imbere.
No mu bindi, nk’imikino, Abanyarwanda berekanye ubushobozi, bitwara neza ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu gusiganwa ku magare. Kubera ubumwe twubatse n’ubumenyi bw’Abanyarwanda, Igihugu cyacu kirakomeye kandi gifite umutekano uhamye. Ni nako bizahora.
Umubano wacu n’ibihugu by’Afurika umeze neza. Ariko haracyari ibibazo duterwa na bimwe mu bihugu duturanye. Bamwe mu baturanyi bacu bakomeje kugerageza gufasha kuzanzamura imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nka FDLR, RNC n’abandi.
Ibi bibangamira ibikorwa byiza ubundi bisanzwe biranga Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba n’umutekano w’aka karere muri rusange. Imyifatire ya kimwe muri ibyo bihugu ntidutangaza. Ahubwo dutangazwa n’icyo gihugu kindi aho ibimenyetso dufite, nabo bagomba kuba bafite, byerekana ko bafatanya ku mugaragaro, nubwo babihakana mu ruhame.
Iki kibazo turakomeza kukiganira n’abaturanyi bacu mu rwego rw’mikoranire n’imibanire myiza y’ibihugu bya Afurika. Nkaba ngira ngo nsabe Abanyarwanda gukomeza gukora imirimo yabo, ntibarangare.
Uyu mwaka watubereye mwiza kandi w’uburumbuke. Ariko muri ibyo byose, haracyari abafite intege nke bakeneye ubufasha bwacu. N’ubundi gufatanya no gutera inkunga abatishoboye, bisanzwe mu muco wacu.
Njye n’umuryango wanjye tubifurije mwese n’imiryango yanyu Umwaka Mushya Muhire wa 2019.
Mukomeze kwizihirwa bitarenze urugero, murinda ubuzima bwanyu n’ubw’abagenzi banyu.
Imana ibahe umugisha.