ICP Rwanda Ikomeje Kwagura Impano z’ Urubyiruko Mw’Ikoranabuhanga
Mu Rwego rwo gufasha Urubyiruko rushonjeye ikoranabuhanga rigenda rifata intera ICP Rwanda, yateguye amarushanwa afasha abanyeshuri ndetse n’abandi babyifuza guhanga udushya binyuze Mw’Ikoranabuhanga ry’ikiragano gishya cya Web 3.
Ni amarushanwa aba buri Nyuma y’amezi 3, Aho ICP Rwanda ifatanyije n’ibigo bitandukanye by’igisha ikoranabuhanga rya Blockchain, bohereza abanyeshuri babyifuza Kandi bafite ubumenyi ubundi bagakora imishinga itandukanye ishobora Kugirira igihugu akamaro n’abagituye muri rusange.
Aya marushanwa yiswe Hackathon yabaye Ku nshuro ya 2, yitabirwa n’abanyeshuri 81 mu matsinda umunani, Ariho havuyemo imishinga 3 yahize Iyindi, uwa mbere akaba yarahawe ishimwe ry’ibihumbi 500Rwf, uwa kabiri ahabwa ibihumbi 300 uwa gatatu nawe ahabwa ibihumbi 200Rwf.
Umuyobozi wa ICP Rwanda Maic Sebakara Avuga ko urubyiruko rugeze kure rwishakamo ibisubizo by’ibibazo by’ugarije Sosiyete binyuze Mw’Ikoranabuhanga rya Blockchain.
Maic Sebakara Ati. “Urubyiruko rufite Inyota yo kumenya ikoranabuhanga ibyo natwe bikaba biduha amahirwe yo kurufusha kubyaza umusaruro iryo koranabuhanga”.
Umukozi w’ ikigo cya Leta gishinzwe ikoranabuhanga n’ isakaza bumenyi RISA, Bwana Kabalisa Rene Avuga ko u Rwanda rufite ingamba zo guhanga imirimo igera kuri miliyoni 1.5
Kabalisa Rene Ati. “Ibi bikorwa ni byiza kuko mu mirimo u Rwanda ruzahanga igera kuri miliyoni 1.5 harimo n’imirimo y’ikoranabuhanga bivuze ngo rero aya marushanwa ni ngombwa Kandi n’ingenzi kuko afasha abanyeshuri kwitegura guhanga no gushakira ibisubizo by’ibibazo by’ugarije Sosiyete ndetse Yewe no gutyaza ubwenge no kwiyingura ubumenyi muri rusange.
Itsinda ry’ abanyeshuri ba Rwanda Coding Academy begukanye umwanya wa 3 n’umushinga witwa Digital Asset (uzajya ufasha abantu kutibwa ibikorwa byabo ngo abandi babe babyiyitirira).
Umushinga wahize iyindi witwa transparent funds ukaba warakozwe n’abanyeshuri bo muri IPRC Tumba.
Izere Hirwa Roger wakoze kuruyu mushinga yagize Ati. “Uyu mushinga uzajya ufasha abantu gukusanya Amafaranga Yaba Ari amatsinda (koperative) cyangwa n’abandi bashaka gukora igikorwa runaka, bifashishije uburyo Bwa Blockchain bashobora kugenzura uburyo Buri muntu yagiye atanga umusanzu we Bityo bikaba ntarujijo rwabamo.
ICP Rwanda, ifasha abantu Ku menya Amakuru ahagije Ku bijyanye na Blockchain ndetse n’uburyo bikorwamo mu kiragano gishya cya Web 3.
Blockchain akaba Ari amatsinda abikwaho amakuru atandukanye Ku buryo kuyiba cyangwa kuyahindura biba bigoye kurusha uko Bimeze wakoresheje Web 2, kuko Web 2 yo amakuru abari kuri serveur imwe naho Web 3, amakuru abari kuri Blockchain zitandukanye na ICP Rwanda ikaba ikora mu Buryo Bwa Blockchain.
ICP Rwanda ivuga ko aya marushanwa azakomeza kuba nkuko bisanzwe.
Umwanditsi: Bertrand MUNYAZIKWIYE