Ibyaranze Umunsi wa Mbere wo Kwiyamamaza Kw’ Abakandida b’ Ishyaka Green Party
Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party, ryatangiye ibikorwa byo kwamamaza Umukandida waryo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr Frank Habineza hamwe n’abakandida ku mwanya w’Ubudepite.
Ibikorwa bya Democratic Green Party byo kwamamaza abakandida barihagarariye byatangiriye i Bweramvura mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo kuri uyu wa Gatandatu Tariki 22 Kamena 2024.
Abaturage bo hirya no hino mu mujyi wa Kigali bagaragarije ibyishimo umukandida uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ku mwanya w’umukuru w’igihugu, Dr Frank Habineza Ubwo harimo Agana I bweramvura mugikorwa cyo kwiyamamaza.
Abaturage bo hirya no hino mu mujyi wa Kigali bagaragarije ibyishimo umukandida uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ku mwanya w’umukuru w’igihugu,Dr Frank Habineza.
Dr Frank Habineza yavuze ko atowe imisoro ku butaka yavaho,nta muntu wakongera gufungwa urukiko rutaramuhamya icyaha.
Ati: “Tuzashyiraho ikigega cy’indishyi ku bantu bafungiwe ubusa. “Abanyarwanda batinya kurega leta , tuzashyiraho ikigega kizatuma uwafungiwe ubusa abasha kurihwa ibyo yatakaje mu gihe yafunzwe arengana.”
Yavuze kandi ko azagabanya ikibazo cy’ubushomeri cyugarije urubyiruko,aho ngo nibaramuka babatoye bazahanga imirimo ibihumbi 500 buri mwaka, ku buryo ngo muri buri murenge hazubakwa uruganda rwibiijyanye n’ibihakorerwa.
Anabizeza Kandi ko nibamugirira ikizere azabakorera umuhanda was kaburimbo akabakiz ivumbi ribamereye ntabi.
By: Imena