Uncategorized

Huye: Bizihije Umunsi wo Kwibohora

Mu muhango watangijwe n’akarasisi k’urubyiruko rwinganjemo abanyeshuri biga mu bigo bitandukanye byo mu karere ka Huye, aho uyu munsi wizihirijwe kuri stade ya Huye mu Ntara y’Amajyepfo, abaturage basabwe gukomeza gukora ibikorwa biteza imbere Abanyarwanda.

Ni umunsi witabiriwe n’ingeri zose z’abanyarwanda batuye muri aka karere aho basabwe gukomeza kwihesha agaciro, kureba kure no kurinda ibyagezweho mu kubaka igihugu.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uyu munsi wo kwibohora, umuyobozi w’akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene, yavuze ko umunsi wo kwibohora Abanyarwanda bawukesha intwari z’igihugu zabohoye u Rwanda zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, abasaba kureba aho bavuye n’aho bagana kugira ngo bibohore burundu.

Yagize ati: “Uyu munsi wa none u Rwanda ni igihugu kibereye abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, kwibohora bivuze kwisanzura mu bitekerezo bikagaragarira mu kwiha agaciro no kugaha abandi banyarwanda, uyu munsi wa none dukeneye icyerekezo cyiza tureba aho tuvuye n’aho tugeze n’intambwe isigaye kugira ngo twibohore burundu dutera intambwe ituganisha aheza h’igihugu cyacu,”

Amaze kubibutsa amwe mu mateka yaboshye igihugu, Muzuka yabasabye kugaruka ku ndangagaciro z’abanyarwanda no kuzimakaza mu buzima bwa bo bwa buri munsi.

Yagize ati: "Igihugu cyacu cyatakaje ubwigenge kiyoborwa n’abanyamahanga, ndetse n’aho tuboneye ubwigenge barakomeje baratuyobora, nta bwigenge rero bwuzuye twigeze tugira, nta gahunda y’ubukungu, ubutabera, nta buringanire, nta bumwe, ingaruka z’imiyoborere mibi zagejeje uRwanda muri jenocide ya korewe Abatutsi muri Mata 1994, kwibohora nyakuri rero ni uku nguku turimo nyuma yo kubona akaga uRwanda rwahuye na ko,”

Mu ijambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye Abanyarwanda muri rusange, yabagaragarije ko hari icyizere cyo gukomeza kwibohora.

Yagize ati "Ariko noneho aho tugana ni yo nzira kandi dufite icyizere cy'uko tuzahagera, kuhagera rero, bikwiriye kwihuta, uw'imyaka 23 twavuze, ntagombe gutegereza indi 23, bikaba mbere, turabyifuza mu gihe gito guhera ubu kandi birashoboka kubera ko tumaze kubona ibishoboka, tumaze kugira ubuyobozi bwiza bufite politiki nziza kugira ngo tugire igihugu cyiza nkuko tucyifuza,"

Yakomeje agira ati "Kwizihiza isabukuru yo kwibohora ni ukureba aho tuva, aho tugeze n'aho dushaka kugera kugira ngo buri munyarwanda wese agire umutekano iterambere, iguhugu cyacu cy' uRwanda kigere kure kimere nk'ibindi bihugu muzi bifite iterambere, ikoranabuhanga, bifite abaturage bafite ubukungu, no ku Rwanda birashoboka, urugero twarubonye, nk'aya mazu, twubakira abantu tukayabaha, ni ukugira ngo na bo bagire aho bahera mu kwiyubaka," 

Ku itariki ya 04 Nyakanga buri mwaka, Abanyarwanda bizihiza umunsi mukuru ngarukamwaka wahariwe Kwibohora, kuri iyi nshuro ya 23 Abanyarwanda bakaba bawizihiza hirya no hino mu gihugu bagaruka ku byiza u Rwanda rumaze kugeraho.

Abayobozi mu karere ka Huye bose bitabiriye umunsi mukuru

Umunsi wo kwibohora i Huye witabiriwe n'abanyeshuri bo mubigo bitandukanye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *