Hatanzwe amezi atandatu yo gukemura ikibazo cy’ikoreshwa nabi ry’Ikinyarwanda ahatangirwa serivisi
Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite yahaye Minisiteri y’Umuco n’urubyiruko amezi atandatu yo kuba yagaragaje ingamba zihari zo gukemura ikibazo cy’ahatangirwa serivisi zigenewe abanyarwanda ariko ugasanga zitangwa mu ndimi z’amahanga.
Babisabye mu cyumweru gishize ubwo Abadepite bagize komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyikruko bagezaga ku nteko rusange raporo bakoze ku mikorere n’imikoranire y’inzego n’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku nshingano zabyo zijyanye no guteza imbere umuco nyarwanda.
Depite Ndangiza Madina, Visi Perezida wa Komisiyo yavuze ko hakiri ahantu hatandukanye mu gihugu hatangirwa serivisi zigenewe Abanyarwanda ariko wahagera ugasanga izo serivisi ziri gutangwa mu ndimi abanyarwanda benshi batumva.
Yagize ati “Iyo ugeze muri banki usanga bakoresha indimi z’amahanga , gusinya amasezerano ugirana na banki bigasaba umusemuzi . Ntabwo twirengagije ko biri mu itegeko Nshinga ko indimi zemewe ari eshatu ariko izo nzego ziganwa cyane n’abanyarwanda kandi hari abanyarwanda batagize amahirwe yo kwiga izi ndimi.”
Mu myanzuro iyi Komisiyo yatanze, yasabye Minisiteri y’urubyiruko n’umuco kugaragarza inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite mu gihe kitarenze amezi atandatu ingamba zo gukemura ibibazo birimo icy’abanyarwanda batazi indimi z’amahanga babangamirwa no kudahabwa serivisi mu rurimi rw’Ikinyarwanda hamwe mu hatangirwa serivisi.
Inteko yagaragaje ko hari amabwiriza ari gutegurwa na Minisiteri y’umuco n’urubyiruko ajyanye n’imikoreshereze y’Ikinyarwanda n’indimi z’amahanga, basaba ko yihutishwa.
Abadepite kandi basabye ko habaho n’uburyo n’abanyamahanga baza mu Rwanda biga Ikinyarwanda nkuko bigenda ku bagiye mu bihugu byabo.
Ikinyarwanda kivugwa n’abanyarwanda bagera kuri 99 % mu gihe izindi ndimi nk’Igifaransa kivugwa na 3.9%, Icyongereza ni 1.9% naho Igiswahili kivugwa na 3% by’abaturage .
Src:Igihe