Guaido yaratahutse muri Venezuela mu gihe byari byitezwe ko yari butabwe muri yombi
Juan Guaido utavuga rumwe n’ubutegetsi kandi yemerwa na leta zunze ubumwe za Amerika nk’umukuru w’igihugu w’inzibacyuho, ejo kuwa mbere nibwo yageze ku kibuga cy’indege i Caracas aho abamushigikiye bari bamutegereje
Mbere y’uko atahuka, avuye mu rugendo mu bihugu bimushyigikiye ku mugabane wa Amerika, Guaido yari yasabye abaturage gukoranira mu mijyi yo mu gihugu kugirango berekane ko bamushyigikiye.
Uyu mugabo Guaido yari yiteze ko nagera mu ngihugu cye bahita bamuta muri yombi.
Umujyanama muby’umutekano mu gihugu mu biro bya perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika John Bolton yatangaje ejo kuwa mbere ko ikintu cyose kizabangamira umutekano wa Guaido Amerika n’amahanga bazafatanya mu gufata ingamba zihuse mu kubirwanya.
Guaido, yemewe na leta zunze ubumwe za Amerika hamwe n’ibindi bihugu 50 nk’umukuru w’igihugu w’inzibacyuho, ayoboye inama nshingamategeko ya Venezuela. Yakoresheje ububasha ahabwa n’itegeko nshinga mu kwemeza ko perezida Nicolas Maduro ayoboye igihugu mu buryo butemewe kuko yibye amajwi mu matora.