Google Map igiye kujya yerekana site zitangirwaho urukingo rwa Coronavirus
Ikigo cya Google cyatangaje ko kigiye gushyira kuri Google Map uduce tuzajya dutangirwaho inkingo za Coronavirus muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo kugira uruhare muri gahunda yo kugeza inkingo ku baturage bose bazikeneye.
Google Map ni ikarita yerekana amerekezo y’ahantu hatandukanye kuri murandasi. Google ikavuga ko yagize iki gitekerezo cyo kongera site z’ahari gutangirwa inkingo bitewe n’uko umubare w’abantu bashakisha ’ahantu hafi yanjye hari urukingo’ wiyongereye cyane muri iyi minsi, aho umaze kwikuba gatanu.
Ku rundi ruhande, 60% by’Abanyamerika bavuga ko batazi ahantu hatangirwa inkingo ndetse n’igihe bashobora kuzibonera.
Google itangaza ko izanatanga amakuru y’ibyiciro by’abantu bari guhabwa inkingo cyangwa uburyo urukingo ruboneka, niba bisaba kwaka uburenganzira mbere y’igihe cyangwa ubundi buryo.
Google kandi iherutse gutanga miliyoni 100$ azifashishwa muri gahunda yo kugeza inkingo kuri bose, ndetse bimwe mu bikorwaremezo byayo bikazakoreshwa nka site zitangirwaho inkingo cyangwa ibiro bishobora kwifashishwa muri icyo gikorwa.
Mu minsi ye 100 ya mbere, Perezida Joe Biden wa Amerika yari yasezeranyije abaturage b’igihugu cye ko azatanga inkingo miliyoni 100, gusa abakurikiranira hafi iby’iyi ntego bemeza ko bizagorana cyane, n’ubwo hari amahirwe y’uko bishoboka.
Byitezwe ko iyi gahunda izatangirira muri Leta za Arizona, Louisiana, Mississippi na Texas, ariko nyuma iyi gahunda ikazajyanwa no mu zindi Leta ndetse no hanze ya Amerika.
Kugira ngo aya makuru aboneke, Google ivuga ko iri gukorana n’ibindi bigo birimo za farumasi ndetse n’inzego z’ubuyobozi zo muri icyo gihugu.
Kugeza ubu, Amerika ni cyo gihugu cyazahajwe cyane na Coronavirus, aho abantu barenga miliyoni 26 bamaze kwandura iki cyorezo mu gihe abandi barenga ibihumbi 437 bamaze kuhasiga ubuzima.