Expo y’ibikorerwa mu Rwanda kimwe mubintu bigomba kushyirwamo imbaraga mu kubiteza imbere
Imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda riteganyijwe gutangira kuri uyu wa Kane, riteganyijwemo udushya twinshi nko kuba buri munsi hari Abakozi n’abayobozi bo mu kigo cya Leta cyangwa muri Minisiteri runaka n’ibigo biyishamikiyeho bazajya bishyira hamwe bage gusura ibizaba biriho bimurikwa.
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri PSF, Faustin Karasira avuga ko ubu hari urutonde rw’abantu 400 bazamurika ariko bakaba bakeneye ibibanza 800 bikaba bivuze ko “Hari umuntu umwe ufite ebyiri, eshatu cyangwa enye ndetse tukaba dufite n’abandi bantu bari ku rutonde rw’abategereje bakeneye aho bakorera.”
Uyu muyobozi uvuga ko iri murikagurisha rizitabirwa n’ibikorwa bitandukanye mu nguni zose zigize ubukungu bw’igihugu nko mu Ikoranabuhanga, iby’ibikoresho, mu gutunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi no mu bukorikori no guhanga udushya.
Faustin Karasira avuga kandi ko iyi Expo ibaye ku nshuro ya Gatanu, ari ubwa mbere izanitabirwamo n’uruganda rwa Sinema nyarwanda, akararika abaturarwanda kuzaza kwirebera aka gashya kazaba kari muri iri murikagurisha.
Iyi Expo izanamurikirwamo ibikorwa bihambaye bikorerwa mu Rwanda nk’imodoka zikorerwa z’uruganda rw’Abadage rwa Volks Wagen by’umwihariko izikoresha amashanyarazi ziherutse kugaragazaw ko zatangiye ku isoko ryo mu Rwanda.
Ati “Uretse n’imodoka z’amashanyarazi, n’izitari iz’amashanyarazi zizaba zihari, amapikipiki y’amashanyarazi na yo azaba ahari, telephone zikorerwa zikorerwa mu Rwanda zizaba zihari…ibyo abantu basanzwe babona kuri Television bakabyumva kuri Radio kiriya gihe bizaba bihari.”
Uyu muyobozi wo muri PSF avuga ko abazitabira iri murikagurisha bazanaganira n’abaje kumurika ibi bikorwa bakabibazaho amakuru arambuye kugira ngo bashire amatsiko bari basanzwe babifiteho.
Mu gihe iri murikagurisha rizaba ririho rikorwa hateganyijwe ko hazabaho ihuriro ryo ku rwego rw’igihugu ry’Ubucuruzi (National Business Forum) rizahuza abo mu rwego rw’Ubucuruzi n’abashinzwe kuruteza imbere kugira ngo bungurane ibitekerezo uburyo umusaruro w’ibikorerwa mu Rwanda wakomeza gutubuka kandi ukaba ubuziranenge bwawo bukaba buri ku rwego rwo hejuru.
Abo mu bigo bya Leta bazajya bishyira hamwe bage gusura
Muri iyi Expo izamara ibyumweru bibiri, Faustin Karasira avuga ko akandi gashya gateganyijwemo ari uko buri munsi hari abakozi bo mu bigo bya Leta na za Minisiteri n’abayobozi babo bazajya bajya gusura ibikorwa bizaba biriho biramurikwa.
Ati “Kuko twaje gusanga ko hari igihe abantu batamenya ibyiza bikorerwa iwacu.”
Uyu muyobozi muri PSF avuga ko nta rwego rwigeze rusaba bariya bakozi kuzasura biriya bikorwa ahubwo ko ari ubushake bw’impande zombi ni ukuvuga abateguye ririya murikagurisha ndetse na bariya bakozi bo mu nzego za Leta.
Ati “Biranumvikana ubushake butabaye ku mpande zombi ntabwo byabaho kuko washaka kuza kunsura nkakubwira ko ntiteguye.”
Hari gahunda yo guhamagarira abakora mu nzego za Leta ko nibura umunsi umwe mu cyumweru bazajya bambara imyambaro yakorewe mu Rwanda.
Kamugisha Samuel Ushinzwe guteza imbere Inganda muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda avuga ko iyi gahunda yanumvikanyweho na Leta z’ibihugu bigize EAC ndetse ko iki gitekerezo cyanemejwe n’Inama y’Abaminisitiri b’ibi bihugu ko Leta zigomba kukangurira abatuye ibi bihugu ko nibura mu cyumweru bajya bambara ibyakorewe mu bihugu byabo.