Uncategorized

Ethiopia: Abishwe n’inkangu bamaze kuba 229

Umukozi wa leta yavuze ko umubare w’abahitanwe n’inkangu ebyiri mu majyepfo ya Ethiopia wazamutse ugera ku bantu 229 kandi ushobora kwiyongera kurushaho mu gihe gushakisha abarokotse ndetse n’abapfuye byakomeje ku munsi wa gatatu.

Ku Cyumweru nijoro, inkangu yashyinguye abantu muri zone ya Gofa yo mu majyepfo ya Ethiopia, hanyuma iya kabiri ifata abandi bari bateraniye gutabara mu gitondo cyo ku wa Mbere.

“Sinzi igihe bizahagarara. Turacyabona imirambo, ”ibi bikaba byavuzwe na Markos Melese ukuriye ikigo cy’igihugu gishinzwe guhangana n’ibiza muri Gofa Zone, avugana na Reuters kuri telefoni ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ushize.

Melese yagize ati: “Turacyacukura”.

Ku wa Mbere, umuyobozi yavuze ko byibuze abantu 50 bapfuye kandi abana n’abapolisi bari mu bapfuye. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, abantu bari bamaze gutabururwa bapfuye bari bamaze kuba 157.

Umuyobozi w’akarere ka Gofa, Misikir Mitiku yagize ati: “Umubare w’abapfuye wiyongereye nyuma y’uko abantu baje gutabara na bo baguye mu mutego.”

Mitiku yagize ati: “Ni ibintu bibabaje cyane.”

Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yavuze ko ababajwe cyane no gutakaza ubuzima bikabije, kandi ko abakozi ba leta boherejwe mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’ibiza.

Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa X ati: “Twifatanyije n’abaturage na Guverinoma ya Ethiopia mu gihe umuhate wo gutabara ukomeje hashakishwa ababuze no gufasha abavanywe mu byabo.”

Loading