Dr Daniel Ngamije Yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Gahunda yo kurwanya Malaria ku Isi
Dr Daniel Ngamije wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe gahunda yo kurwanya Malaria ku Isi akazatangira izo nshingano nshya tariki ya 8 Mata 2023.
Dr Ngamije yabaye Minisitiri w’Ubuzima kuva mu kwezi kwa Gashyantare mu mwaka wa 2020 kugeza tariki ya 28 Ugushyingo 2022. Akijya kuri uyu mwanya nibwo icyorezo cya Covid-19 cyahise kigera mu Rwanda maze atangirana n’ingamba zo guhangana na cyo no gushyiraho amabwiriza arinda Abanyarwanda kwandura icyo cyorezo.
Tariki 28 Ugushyingo 2022 nibwo Dr Ngamije yavanywe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuzima asimburwa na Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana ubu uyoboye iyi Minisiteri y’Ubuzima.
Dr. Ngamije akiva kuri uyu mwanya wo kuba Minisitiri w’Ubuzima yashimiye Perezida wa Repubukika Paul Kagame wamuhaye inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Ubuzima kuva mu kwezi kwa Gashyantare 2020.
Dr. Ngamije akimara kuvanwa mu nshingano zo kuba Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu mu kwesa imihigo y’inzego z’ubuzima.
Dr Ngamije ni inzobere mu gusuzuma indwara n’ubuzima rusange (physician and public health specialist). Yari ashinzwe gahunda y’igihugu yo kurwanya malariya n’indwara zititabwaho mu Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, mu Rwanda.
Afite uburambe bw’imyaka irenga 25 mu rwego rw’ubuzima aho yakoze mu mavuriro, mu bitaro n’imishinga yerekeye ubuzima mu Rwanda no mu Karere. Mbere yo gukora muri OMS, Dr Ngamije yakoze imyaka 10 mu rwego rwo gushaka inkunga zitandukanye zo gushyira mu gahunda z’ubuzima muri Minisiteri y’ubuzima n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima.
Dr Ngamije yakoze imirimo myinshi mu rwego rw’ubuzima irimo kuba Umuhuzabikorwa wa Global Fund muri gahunda yo kurwanya Virusi Itera Sida, Igituntu na Malaria. Yabaye kandi Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imishinga muri Ministeri y’ubuzima.
Kuwa 28 Ugushyingo 2022 nibwo Dr Ngamije yasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuzima na Dr Sabin Nsanzimana.
By: Imena