Dore bamwe mubahanzi bazasusurutsa abazitabira Tour du Rwanda 2024 

Ku nshuro ya kabiri hagiye kuba ibitaramo biherekeza isiganwa ry’amagare rizwi nka “Tour du Rwanda”, bitegurwa na sosiyete isanzwe ifasha abahanzi ya KIKAC Music.

Kuri iyi nshuro abahanzi barimo Bwiza, Mico The Best, Juno Kizigenza, Bushali na Senderi Hit nibo bahanzi batangajwe ku ikubitiro nk’abazaherekeza iri siganwa rikurikirwa n’abatari bake.

Uhujimfura Claude uri gutegura ibi bitaramo, yabwiye IMENA ko nubwo batangaje aba bahanzi hari abandi bakiri mu biganiro ku buryo mu minsi iri imbere bakwiyongeraho.

Ati “Aba ni abo twarangizanyije. Mu minsi iri imbere ndatekereza kuzongeraho abandi kuko hari abo turi kuvugana kandi kugeza uyu munsi ibiganiro bimeze neza. Icyo nakwizeza abakunzi b’amagare ni uko bazaryoherwa n’umuziki uzayaherekeza.”

Byitezwe ko igitaramo cya mbere kizaba ku wa 19 Gashyantare 2024 i Huye, ku wa 21 Gashyantare 2024 ibi bitaramo bikomereze i Rubavu, ku wa 22 Gashyantare 2024 bikomereze i Musanze mu gihe bizasorezwa mu Mujyi wa Kigali ku wa 25 Gashyantare 2024.

Mu byumweru bibiri biri imbere, mu Rwanda hazatangira isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu “Tour du Rwanda 2024” tariki ya 18-25 Gashyantare.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 16 kuva ribaye mpuzamahanga mu 2009, mu gihe hazaba ari ku nshuro ya gatandatu kuva rigiye ku rwego rwa 2,1.

Tour du Rwanda ni cyo gikorwa cya siporo cyitabirwa na benshi mu Rwanda kandi bidasabye ikiguzi, by’akarusho kikagera no ku bari hanze y’igihugu binyuze ku bitangazamakuru bitandukanye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *