Denmark yaranduye iby’ababyeyi banduza abana SIDA na Mburugu
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko kugeza ubu ku Isi ibihugu 23 ari byo bimaze kurandura kwanduza umwana SIDA na Mburugu biturutse ku mubyeyi.
Ibi byatangajwe ku wa 27 Gashyantare 2026 ubwo Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangazaga ko Denmark nayo yonjiye mu mubare byaciye umubyeyi kwanduza umwana we SIDA na Mburugu.
Ati “Denmark ni cyo gihugu cya mbere mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi buciye umubyeyi kwanduza umwana we SIDA na Mburugu. Kugeza uyu munsi ibihugu 23 ni byo bemejwe na OMS ko byaciye umwana kwanduzwa SIDA na Mburugu n’umubyeyi we ibindi biracyari mu nzira.”
OMS igaragaza ko kugira ngo igihugu byitwe ko cyaciye kwanduza umwana SIDA na Mburugu yandujwe n’umubyeyi ari uko mu babyeyi 100 atwite 95 baba bapimwe SIDA ndetse bagakurikiranwa, no kuba mu bana ibihumbi 100 bavutse abari munsi 50 ari bo nibura bashobora kuvugana ubwandu bwa SIDA.
Mu Rwanda mu 2025 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko abafite Virusi itera Sida mu Rwanda bageze ku bihumbi 234, aho buri mwaka yica abagera kuri 2500 ikanandurwa n’uwo mubare.
Ababyeyi banduza abana mu gihe cyo kubyara bavuye kuri 2% mu myaka yashize bagera kuri 0,9% mu 2024.
Ibyo bikeshwa ingamba zashyizweho zo kwita ku babyeyi batwite bagahabwa imiti igabanya ubukana bwa Virusi ya Sida hirindwa ko banduza abana batwite cyangwa mu gihe babyara.
OMS igaragaza ko mu 2024 ku Isi habarurwaga abantu barenga miliyoni 40 bafite Virusi itera Sida, ndetse abarenga ibihumbi 630 yabahitanye muri uwo mwaka.
![]()

