AmakuruPolitikiUbuhinziUbuzimaUncategorized

Covid-19 : Inkomoko y’igihombo kidasanzwe ku bahinzi n’aborozi

Abahinzi n’aborozi  barataka  igihombo gikabije batewe n’icyorezo cya Covid-19  cyugarije u Rwanda n’Isi muri rusange  cyabaye intandaro  yo kuba  umusaruro wabo warabuze isoko ndetse ukanangirika  mu gihe cya gahunda ya “Guma mu rugo”. 

Ibi ni bimwe mu byatumye   abagize Urugaga rw’Abahinzi  Imbaraga batumira  inzego zitandukanye zirebwa n’iki kibazo hagamijwe  kuzimenyesha ko ikibazo cy’ibiribwa gikwiye gufatirwa ingamba hakiri kare , hirindwa ko  mu gihe kiri imbere abatuye u Rwanda  batazazahazwa n’inzara mu buryo butari bwitezwe.

Mukakalinda Lenatha ni umuhinzi w’urusenda rwoherezwa mu mahanga mu karere ka Nyanza mu cyanya cyuhirwa cya Rwabicuma  , avuga ko mu gihe cya Covid-19 bahuye n’igihombo gikabije kuko bari bageze igihe cy’isarura , nyamara umusaruro wabo ukangirika bitewe na bimwe mubyemezo byakurikiye icyorezo birimo guhagarika ingendo zijya cyangwa ziva mu mahanga.

Mukakalinda Lenatha ni umuhinzi w’urusenda rwoherezwa mu mahanga mu Karere ka Nyanza

Agira ati “Koperative Jyambere Muhinzi Nyanza(KOJYAMUNYA) yari ifite umusaruro uri ku buso bwa hegitari 16 bagomba gukuramo toni 144, igihe cy’isarura kigeze ntibashoboye gusarura. Mu musaruro wari witezwe ugera hafi  kuri (100,800,000frw), twashoboye kugurisha umusaruro uhwanye n’amafaranga y’u Rwanda(24220000frw),tuba twisanze mu gihombo kidasanzwe kuburyo  icyizere cyo gutera indi ntambwe ikituvanamo bitazatworohera”

Akomeza avuga ko igihe cy’isarura cyakubitanye na gahunda ya “Guma mu rugo” bituma badashobora gusarura umusaruro uhagije bakaba basaba Leta ko yabaha ingoboka kuko abahinzi bari bibumbiye muri Koperative bacitse intege ndetse bamwe bavuga ko batazasubiramo, abasigayemo batangiye bundi bushya.

Munyakazi Jean Paul ni Perezida w’Urugaga Imbaraga avuga ko bakoze isesengura mu turere 16 hagamijwe kureba ingaruka Covid-19 yasize mu gice cy’ubuhinzi n’ubworozi.

Munyakazi Jean Paul ni Perezida w’Urugaga Imbaraga

Agira ati “kimwe mu byagaragaye ni uko aborozi b’inkoko bagize igihombo gikomeye kuko umusaruro wagurishwaga muri Hoteli, Restaurent na Bar no mu bucuruzi bwambukiranya imipaka cyane cyane mu gice cya Rubavu, Rusizi na Nyamasheke byambuka mu gihugu cya Kongo, abari bafite inkoko zigeze igihe cyo gutangira gutera amagi yabapfiriye ubusa aho wasangaga amakarito menshi yuzuyemo amagi nabo barabuze icyo bayakoresha”

Akomeza avuga ko inkoko zitanga inyama  zari zigeze igihe cyo gutangira gukoreshwa, wasangaga inkoko yagurishwaga amafaranga ibihumbi birindwi na maganatanu icyo gihe yariri kugura ibihumbi bitatu kandi ibiryo by’amatungo byarazamutse cyane, umworozi yasabwaga ko akomeza gushora mu kintu kitazamwungura.

Munyakazi yagarutse ku bahinzi boherezaga umusaruro wabo mu mahanga cyane cyane urusenda imboga n’imbuto avuga ko icyo gice cyazahaye cyane.

Agira ati “birasaba ko Leta ishyiramo ingufu zidasanzwe muri gahunda y’ikigega cyashyizweho cyo kuzanzamura ubukungu bw’igihugu cyakwibanda kuri gice cy’ubuhinzi, ziriya miliyari ijana zikibanda mu gutangiza igihembwe cy’ihinga A no gufasha ba rwiyemezamirimo mu buhinzi kuzanzamura imishinga batangije”

Akomeza avuga ko igihembwe cy’ihinga A 2020-2021 kigomba gutegurwa mu buryo budasanzwe Leta igashyiramo ingufu hakaboneka imbuto kandi zikabonekera igihe byanashoboka abahinzi bagasa naho bagurijwe kuko bazahaye kuburyo bugaragara

Ashimangira ko hakwiye gushyirwaho ikigega cy’ubwishingizi kizatuma banki zongera kwizera no kuguriza bariya bahinzi kuko abenshi barahadindiriye, n’imishinga bari bafite bagiye kuyitangira bundi bushya kandi bari bageze aheza

Munyakazi arasobanura impamvu hakwiye kubaho banki y’abahinzi yihariye

Agira ati “ibibazo by’abahinzi birihariye kandi iyo bihungabanye gato bigira ingaruka mu nguni zose z’igihugu banki nyinshi dufite mu gihugu ni iz’ubucuruzi zireba ku nyungu z’amafaranga ariko ntizireba umwihariko w’ikiciro cy’ubuhinzi, ubuhinzi bufite akamaro mu kuzamura ubukungu bw’igihugu. Bank y’abahinzi yakwita ku isesengura n’ibibazo abahinzi bafite ku buryo bw’umwihariko, yakwita ku nyungu yakwa ku nguzanyo(taux d’interet)ijyanye n’uburyo abahinzi bunguka kuko muri banki nta mukozi usangamo wize agri-busness ushobora gusesengura by’umwihariko imishinga y’ubucuruzi n’ingaruka n’uburyo ishobora kunguka mu buryo burambye”

Umuyobozi Mukuru muri MINAGRI ushinzwe Igenamigambi Semwaga Octave avuga ko MINAGRI ntako itagize kugira ngo igabanye igihombo abahinzi n’aborozi bari kugira, kuko ngo yatanze amafaranga arenga miliyari eshatu yo kugurira ibiribwa abaturage muri gahunga ya “Guma mu rugo”

Umuyobozi Mukuru muri MINAGRI ushinzwe Igenamigambi Semwaga Octave

Urugaga Imbaraga rwafashe ingamba zo kwigisha abaturage guhunikira ibihe bibi bikiyongera ku ngamba Leta yafashe hagamijwe  kubika umusaruro w’imbere mu gihugu kuko ntawe uzi igihe icyorezo kizarangirira  cyane ko n’ibindi bihugu bishishikajwe no  kuzamura ubukungu bwabyo.

 

 

Uwamaliya Florence

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *