AmakuruPolitikiUbuzimaUncategorized

Coronavirus – Kenya: Abakodesha inzu ze yabasoneye ubukode kubera ibihe bikomeye

Miliyoni z’abantu ku isi bari mu bihe bigoye by’ubukungu kubera icyorezo cya coronavirus cyazambije imikorere y’aho bakuraga imibereho, hari benshi ubu bagorwa no gukodesha aho baba, Michael Munene yakoze igikorwa cyiza ku bacumbitse mu nzu ze muri Kenya.

Leta z’ibihugu nyinshi ziri kugerageza uburyo bwo gufasha abaturage bazo muri ibi bihe bikomeye, gusa hari abantu ku giti cyabo nabo bashyiraho akabo mu gufasha abandi.

Bwana Munene, afite abapangayi 15 bakodesha inzu ze, ubu yabasoneye ubukode bw’amezi ane ndetse abadafite ibiribwa muri bo babikeneye cyane arabibaha.

Yabwiye BBC ati: “Maranye igihe kinini n’abapangayi banjye, benshi muri bo bakora ubucuruzi buciriritse, imirimo yo gupagasa, n’abarimu mu mashuri abanza, ni abantu binjiza amafaranga macye.

“Igihe rero iki cyorezo cyateraga nabonye ko bari kugorwa cyane, nanjye ntekereza icyo nabafasha kuko tumaranye igihe kinini, bamwe ndetse imyaka 10”.

Muri Kenya hari ba nyir’inzu bamwe bagiye bazikuraho imiryango cyangwa ibisenge kuko abazikodesha bananiwe kubishyura muri ibi bihe bikomeye, kandi batanabashije kwimukira ahandi.

Michael Munene avuga ko kera na we agikodesha yajyaga ahura n’ingorane nk’izi zo kubura ubwishyu ba nyir’inzu ntibamworohere, ubu yiyemeje kutagira nka bo.

Ati: “…Hari n’igihe bamfungiranaga mu nzu kuko nananiwe kwishyura, rero ndumva neza ibibazo barimo byo kutabasha kunyishyura”.

“Narabahamagaye dukorana inama, ndababwira nti, ‘kuva ubu ndashaka ko mushyira imbaraga mu kubona ifunguro ry’imiryango yanyu n’iby’ibanze mukenera, ayo mwanyishyuraga muyaguremo ibyo mukeneye'”.

Bwana Munene yasoneye abakodesha inzu ze ubukode bw’ukwezi kwa gatanu, ukwa gatandatu, ukwa karindwi n’ukwa munani y’uyu mwaka.

Bwana Munene (hagati, wambaye umupira w’umutuku) ari kumwe na bamwe mu bakodesha inzu ze

Kugeza ubu muri Kenya abantu 14,168 bamaze kwandura coronavirus, muri bo 250 yarabishe, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins ibigaragaza.

 

Src:BBC

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *