AgricultureFeature NewsImikino

Christiano Na Buffon Bahawe Ibihembo Na UEFA

Cristiano Ronaldo w’imyaka 39 yahawe igihembo cya Rutahizamu w’Ibihe byose mw’irushanwa rikomeye Ku mugabane w’uburayi UEFA Champions League naho Mugenzi we Buffon Gianluigi, ahabwa igihembo gitangwa na Perezida wa UEFA.

Cristiano Ronaldo

Ibi bihembo byatanzwe Ku mugoroba wo kuruyu wa Kane, tariki ya 29 Kanama 2024, mu Bufaransa I Monaco.

Ronaldo kugeza ubu niwe umaze gutsinda ibitego byinshi mu mateka ya UEFA Champions League, Aho yatsinze ibitego 140 mu mikino 183 mu makipe 4 yakiniye yo Ku mugabane w’iburayi.

Akaba yahawe iki gihembo na Perezida w’ urwego ruyobora umupira w’amaguru i Burayi, Aleksander Čeferin.

Gianluigi Buffon nawe yahawe igihembo Ku myaka ye 46 gitangwa na Perezida wa UEFA.

Gianluigi Buffon

Buffon akaba yarasezeye gukina umupira w’amaguru umwaka ushize, aho yakinnye imikino, imikino 178 mu myaka 28 yakiniye amakipe y’iburayi

Igihembo gitangwa na perezida wa UEFA cyerekana ibikorwa by’indashyikirwa byagezweho, (umuntu aba yarakoze) harimo kuba indashyikirwa mu mwuga, no kugira imico y’intangarugero.
Buffon Ari abanyezamu bacye bakomeje kuba ku isonga mu mupira w’amaguru igihe cyose yamaze akina.

Ibikorwa Bya Buffon bidasanze yabikoze mu myaka 28 yamaze akina umupira w’amaguru.

Iki gihembo cyatangiye gutangwa kuva mu 1998, cyahawe abarimo Raymond Kopa, Gianni Rivera, Franz Beckenbauer, Johan Cruyff, Josef Masopust, Francesco Totti, David Beckham, Eric Cantona, Didier Drogba, Simon Kjær, Arrigo Sacchi na Miroslav Klose kuva mu 2010.

By: Bertrand MUNYAZIKWIYE

Loading