Burundi: Abanyarwanda 2 bafungiwe gushaka kwambukira kuri pasiporo y’undi
Amakuru aturuka mu Burundi aremeza itabwa muri yombi ry’Abanyarwanda babiri bakurikiranyweho gushaka kwambukira ku Kibuga cy’Indege cyitiriwe Melchior Ndadaye berekeza mu Bubiligi bakorosheje ibyangombwa by’undi Munyarwanda wibera mu Bufaransa.
Abo Banyarwanda ni umugore witwa Nkunzurwanda Salama usanzwe aba i Kigali n’umugabo uzwi ku izina rya Ernest Gakwaya wiberaga mu Gihugu cya Senegal, bafashwe ku ya 3 Nyakanga nyuma y’aho Nkunzurwanda ashatse kwambukira kuri pasiporo y’umuvandimwe webajya gusa.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano w’Igihugu Pierre Nkurikiye, yabwiye itangazamakuru ko Nkunzurwanda Salama ari we washatse kwambukira i Burundi kuri Pasiporo ya Mubyara we witwa Juliette Akaliza.
Iyo Pasiporo ngo yazanywe niuwitwa Ernest Gakwaya wari ufite gahunda yo kumugeza mu Bubiligi (Belgique).
Gakwaya yaciye i Kigali anyura kuri Nkunzurwanda berekeza i Bujumbura mu mugambi wo gushaka kwambukira kuri iyo Pasiporo kuko bumvaga ko biri buborohere, cyane ko Nkunzurwanda na mubyara we Akaliza bajya gusa, bakaba bari bizeye ko bizafatwa ari we wari waje mu biruhuko avuye mu Bufaransa.
Nkurikiye yavuze ko bari bapanze ko baza gutanga ruswa nibaramuka batahuwe ariko biba iby’ubusa batabwa muri yombi. Ati: “Abakekwa bombi bashakaga kwanduza isura y’Igihugu mu ruhando mpuzamahanga bagaragaza ko mu Burundi ushobora gutanga ruswa ukanyura ku kibuga cy’Indege cya Melchior Ndadaye ukoresheje inyandiko mpimbano.”
Yakomeje avga ko isura mbi bashakaga kwambika u Burundi ishobora gutuma umuryango mpuzamahanga ubakuriraho icyizere, cyane cyane inzego zikora mu bwikorezi bwo gutwara abantu n’ibintu mu kirere hakoreshejwe indege za gisivili.
Ikinyamakuru Region Week gikorera mu burundi cyatangaje ko idosiye y’abo Banyarwanda bombi yamaze gushyikirizwa inzego z’ubutabera kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.
Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano yihanangirije uwo ari we wese ugerageza guca ku kibuga cy’indege cyitiriwe Ndadaye akoresheje izandiko z’inzira z’impimbano, ashimangra ko abazajya bafatwa bose bazabiryozwa.