AmakuruUbuzima

Burindi Anastase Arasaba Inkunga yo Kuvuza Umwana We Umaze Imyaka 3 Arwaye, Mu Gihe n’ Umugore We Batakibana Kubera Afite Uburwayi bwo mu Mutwe.

Mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Buyoga, Akagari ka Ndarage, Umudugudu wa Karambi, umuturage witwa Burindi Anastase arasaba inkunga yo kuvuza umwana we w’umuhungu ugiye kumara igihe kingana n’imyaka 3 arwaye, akaba avuga ko byamunaniye kumuvuza kubera ikibazo cy’ubukene kimwugarije.

Anastase Burindi n’umwana we urwaye, aho batuye mu Karere Ka Rulindo, mu Murenge wa Buyoga, Umudugudu wa Karambi

Anastase avuga ko umwana we yafashwe n’indwara ikomeye yatumye bimwe mu bice by’ibanga bye bibyimba cyane, ku buryo bukabije.

Yasobanuye ko yamujyanye kwa muganga ku kigonderabuzima cya Buyoga, ariko bamwohereza ku bitaro bikuru bya Rulindo. Aho naho bamwohereje I kigali kuri CHUK (Centre Hospitalier Universitaire de Kigali), Ngo kuko ari ho bashobora kumufasha, ariko we akomeza avuga ko adashobora kujyayo kubera ubukene no kubura ubushobozi bwo gukora urugendo rujya i Kigali, akaba ariho ahera asaba ubufasha.

Anastase avuga ko ari we wenyine ufite inshingano zo kwita ku mwana we kubera ko mama we yaje kugira uburwayi bwo mu mutwe bituma batandukana.

Anastase Ati. “umugore wange yagize ikibazo cy’ uburwayi bwo mu mutwe,ibyo biba inandaro yo kuba tutakiri kumwe ngo amfashe kwita kuruyu mwana wacu twabyaranye”.

Anastase kandi ubwite nawe ubwe avuga ko ubuzima bwe butameze neza ngo kuko nawe afite uburwaye bwamubayeho karanda.

Ati “mfite uburwayi bw’amavi, ntago nshobora kugenda neza, ndetse rimwe na rimwe iyo harigihe bumfata cyane bukanambuza kuba nakora indi mirimo isanzwe”.

Kugeza ubu, Anastase avuga ko yamaze gufata ingendo ebyiri ajya I Kigali CHUK, ariko agasubira inyuma kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura ikiguzi cyo kujya i Kigali. Yashatse ubufasha mu nzego z’ubuyobozi, aho yabasabye inkunga mu buryo bwo kwandika ibaruwa, ariko kugeza ubu nta gisubizo arabona.

Avuga nanone kandi ko n’ubwo afite iki kibazo cyo kubura ubushobozi, yiteguye gukora ibishoboka byose akava mu bukene, akaba atinya ko igihe cyose umwana we atavurirwa ku gihe bishobora kumuviramo ubumuga bwa burundu.

Anastase asaba ubufasha bwihuse ku rwego rw’ubuyobozi cyangwa se ku bantu bafite ubushobozi ko bamufasha, mu rwego rwo kubona amafaranga yo kuvuza umwana we, ndetse nawe akabona ubufasha bwo kwivuza uburwayi bw’amavi akunda kumufata, kugirango azabashe kwikura mu bukene ashaka icyo gukora cyamutunga hamwe n’umwana we.

Anastase avuga ko abonye ubufasha bw’umwana we ndetse nubwe ashobora gukora akikura mubukene bumwugarije

Anastese Burindi Ati. “Mbonye ubufasha nakora nkiteza imbere, kandi nta kabuza kuko niteguye kwishakamo ibisubizo no gukomeza gushyira imbaraga mu kwiteza imbere, ndetse no gufasha umwana wange”.

Mukandutiye Velediane aturanye na Burindi Anastase, urwaje umwana, uyu mukecuru uri bigaragara ko ari muzabukuru ahamya adashidikanya ko uyu mugabo Burindi ahawe ubufasha bwo kwivuza akavuza n’umwana we byamufasha kwikura mu bukene bw’ugarije umuryango we.

Mukandutiye Ati. “Burindi yatandukanye n’umugore we kubera yarafite uburwayi bwo mu mutwe bityo amusigira umwana bikubitiraho ko nawe yaje ku rwara mu mavi, birangira nta akazi agishobora gukora umwanya munini ahagaze, none ubu uyu muryango kubaho birabagora cyane kuko babeshejweho natwe abaturanyi babo kandi natwe usanga ntabintu byinshi dufite bivuze ngo ejo n’ejo bundi bashobora kubura ibyo kurya cyangwa se n’ibindi bakenera mu buzima”.

Mukandutiye Velediane yakomeje avuga ko uyu mwana nawe bimugiraho ingaruka nini cyane ngo dore ajya ku ishuri yambaye ijipo kubera uburwayi kandi ari umuhungu, ibyo uyu mukecuru avuga ko uyu mwana bimutera ipfunwe ndetse akaba yanakwiheba.

Mukandutiye yasoje avuga ko uyu musaza Burindi akwiye ubufasha nkuko abandi batishoboye babuhabwa.

Ati. “Burindi yandikiye akagari agera no ku murenge ariko ntago bamuhaye ubufasha kandi twe abaturanyi be tubona abukwiye kuko ubuzima abayemo buragoye”.

Burindi yifuza ko yahabwa ubufasha bwo kuvuza umwana we cyane cyane ngo kuko iyo irwara ishobora kumuviramo ku rwara izindi zidakira, maze akanavuga ko nawe abonye umufasha nyuma nawe yashaka icyo gukora akiteza imbere, agafasha n’umwana we kwiga neza no kumuha ibindi byagombwa umwana akenera nka mituweli n’ibindi.

Umwanditsi: Diane Uwanyirigira

Loading