AmakuruUburezi

Buri Mwana Afite Amahirwe Yo Guhindura Akiga Ibyo Ashaka – Ministiri Twagirayezu

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard yavuze ko abana bahawe kujya kwiga amasomo kandi barayatsinzwe byatewe n’ikoranabuhanga bakoresheje bityo yemeza ko buri mwana afite amahirwe yo guhindura akiga ibyo ashaka.

Nyuma yo gutangaza amazota Ku wa 27 Kanama 2024, hagiye hagaragara ko hari abanyeshuri bahawe kwiga gukomeza amasomo kandi mu byukuri aho bahawe barayatsinzwe, uwamenyekanye cyane ni umunyeshuri wahawe kwiga ibijyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima kandi nyamara yari yabonye zeru murayo masomo yose.

Minisitiri Twagirayezu Gaspard, yagize Ati “Hari impinduka zabaye uyu mwaka. Mu ikoranabuhanga dukoresha, kuko twashyizemo amakuru y’aho ishuri riherereye neza. Noneho uko dushyira abanyeshuri mu myanya iryo koranabuhanga rigashaka kumushyira neza ku ishuri riri hafi y’aho atuye kurusha ahandi, Ibyo byumvikana neza ko, iryo koranabuhanga rititaga ko ikigo rihaye umwana kiriho amasomo yageragejemo cyangwa yatsinzwe, kuko ryo ryitaga ku guhuza ikigo umwana azigaho n’aho atuye.”

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard

Nyuma yibi rero Minisitiri Twagirayezu yatangaje ko ubu muri iryo koranabuhanga bamze kongeyemo ko umunyeshuri yemerewe guhindura amasomo akiga aho ashaka, byaba biherereye mu kigo yahawe cyangwa mu bindi biri hafi y’aho atuye.

By: Imena

Loading