AmakuruAmatekaUncategorized

Buri kwezi impunzi 4500 zo muri Afurika y’Epfo zizajya zijyanwa muri Amerika

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirateganya ko buri kwezi, zizajya zisuzuma ibyangombwa by’impunzi 4.500 z’abazungu bakomoka muri Afurika y’Epfo bakajya gutura muri Amerika, nk’uko bigaragara mu nyandiko za guverinoma zagiye hanze ku wa 27 Mutarama 2026.

Uyu ni umubare munini cyane w’impunzi zizajya ziba ziturutse mu gihugu kimwe zijya muri Amerika, bigendanye n’icyemezo cya Perezida Donald Trump cyo kujya yemera ko impunzi zinjira muri Amerika buri mwaka zitagomba kurenga 7500.

Mu kugera kuri iyo ntego, Amerika irateganya kwifashisha inzu zimukanwa izashyira kuri ambasade yayo i Pretoria muri Afurika y’Epfo, zikifashishwa nk’ibiro byo gufashirizamo izo mpunzi zikabonerwa ibyangombwa bizemerera kujya muri Amerika mu buryo bworoshye.

Ibiro Ntaramakuru, Reuters, byatangaje ko Amerika yafashe uyu mwanzuro wo kwifashisha izo nzu ngendanwa, nyuma y’uko inzego z’umutekano za Afurika y’Epfo zakajije ibyo gusaka izo mpunzi aho zafashirizwaga guhabwa ibyangombwa i Johannesburg, Amerika igatekereza kubikorera kuri Ambasade yayo muri icyo gihugu nko kuzirindira umutekano.

Uyu mwanzuro wa Amerika wo gutwara abo bazungu uje nyuma y’uko mu bihe bitandukanye icyo gihugu by’umwihariko Perezida Trump ashinje Afurika y’Epfo, gukorera irondabwoko no kwambura imitungo abo Amerika yise Abanyafurika b’abazungu (Afrikaners).

Byatumye muri Kamena 2025, Amerika itangiza porogaramu yo korohereza abo bazungu bagahabwa ubuhungiro muri Amerika. Gusa mu bihe bitandukanye, Afurika y’Epfo yateye utwatsi ibyo ishinjwa na Amerika byo guhohotera abo bazungu, ibyita ibinyoma.

Kugeza ku wa 31 Mutarama 2025, abazungu 2000 bakomoka muri Afurika y’Epfo ni bo bari bamaze kwemererwa kujya kuba muri Amerika, gusa umubare w’abajyayo ukomeje kongerwa.

Kwihutisha ibyo gutanga ibyangombwa kuri izo mpunzi, byari byaratindijwe n’uko Amerika yari yatangaje ko nta mpunzi zemerewe kujya yo hagati yo ku wa 23 Gashyantare 2026 kugeza ku wa 09 Werurwe muri uyu mwaka, kubera impamvu zitasobanuwe neza.

Amerika iri koroshya ibyo guha ubuhungiro abazungu bakomoka muri Afurika y’Epfo

Loading